Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Mwitenawe Augustin!! (Umwali wanze umwalimu)

Umwali wanze umwalimu

 

 

Wasanze nimereye neza

Nigisha iwacu muri komini

Ukaza wimejeje neza

Nti ababa i Kigali ni bo bariho

Nanga gusanga uwo dusangiye umulimo

Ngo sinasanga uwo dusangira ingwa

None ihururu ringushije rurabo

 

R/ Yazaga yimejeje neza

Ivatiri nziza n’umushoferi

Mbibonye sinazuyaza

Mwalimu ndamusezerera

Na we ari wowe mugenzi

Ndakurahiye ni ko wari kubigenza

None umuruho uranze uranyokamye uuuu ayiwe x2

 

Amareshyamugeni si yo amutunga

Alfonsi ibuka za ndahiro

Amasezerano twagiranye

Urebe n’impeta twambaranye

Reba iri joro ry’umutamenwa

None ngo nditeme ngende

Mbese uko ni ko kubana

Mu byiza no mu byago twarahiriye

Ibuka shenge ibuka uuuu ayiwe

 

R/

 

Shenge niba utazi umuntu

Ahinduka nk’ikirere

Iki kirasa izuba ukakizera

Ugafata utwenda ukamesa twose

Ukarora imyaka ugasuka hanze

Maze uko uyisanza ngo rinyuremo

Imvura hirya ikarindimuka

 

R/



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres