Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

GAsasira Jean Felix (Irena nakunze)

Gasasira Jean Felix (Irena nakunze)

 

Iyo nibutse umunsi njya, gusura urukundo rwanjye Irena

Nagendanaga ibyishimo byinshi cyane bagenzi banjye

Ngezeyo nsanga yicaranye n'undi musore ntazi

Mbakubise amaso umutima ujya mu mutwe

Ariko ngerageza kubyihanganira

Maze kubasuhuza tulicara turaganira

Ndagumya ndabasetsa ariko bakandeba nabi

Wa musore abonye mpatinze arasezera

Aho agendeye mbaza Irena, ansubiza ati:

"erega ntugire ubwoba ni musaza wanjye uba i Kigali"

Aliko abivuga atwenga biransetsa.

 

Irena nakunze kuva kera

Wampoye iki nshuti oooo mama

 

Narakuririye ndaguhendahenda

None nshuti urampemukiye

 

Ngaho Irena tutaza kubana nabi

Ahubwo nshuti ngiye gushaka ahandi

 

Soso Mado (ETO Kicukiro)



14/07/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres