Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nkurunziza François (Gode twikundira)

Gode twikundira

 

Hariya aho nkoza imitwe y'intoki

Mu kigo kinini kizitiriye

Mu byuma bihagaze nk'umunara

Nari ngiye gusura umunywanyi

 

Ubwo inyana zari zisubiye iswa

Ku musozi mwiza w'ndinganire

Mbona mpingutse aheza ntarabona

Umwana nahasanze yaranyuze

 

Si muremure umwe wo kuvunika

Umubiri ni nk'umwe w'abashishe

Umubyima ni nk'umwe nikundira

Uwo mwana yanguye ku mutima

 

Ko nifuza kuzaza  kurora

Ubu nkaba nyiraye ku kababa

Urabyumva ute yewe mugenzi

Unshubije iki mwana nikundiye

 

Aho nicaye Gode ndakwibuka

Nkakubona wicaye imbere y'inzu

Nagutumaho intumwa ntikubone

Uracyakoma Gode twikundira

 

Umva mwana nakunze nkikubona

Akabyino ngutuye unyikiriza

Ejo nzaza tukige tukabyine

Dufatane urunana nk'abangana

 

Nkurunziza François



20/02/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres