Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Bunani Charles (Mariya)

Bunani Charles (Mariya)

 

Nageze iwanyu mu gitondo

Nsang ababyeyi i muhira

Ariko wowe ndakubura

Ni byo ako kanya mbabajije

Nti Mariya yagiye he

Bati Mariya ntawuhari

 

Maze kubera ikinyabupfura

Nicara akanya gato

Mbuze uko ngira ndahaguruka

Nti babyeyi banjye mwirirweho

Muze kumunsuhuliza

Bati genda amahoro

 

Ngeze imbere ku irembo

Mbona karumuna kawe

Nkabajije iyo wari uri

Mu kunsubiza ndatangara

Kati mariya yihishe

Yakubonye ariruka

 

Sinakubwira ukuntu nifashe

Bamaze kumbwira batyo

Nahise ngenda ntarora inyuma

Kuko agahinda kari kenshi

Mariya we nkubwira iki

Ko wambabaje bitavugwa

 

Kuva uwo munsi ndababara

Kugeza n'ubu nkibabaye

Kuba utankunda ukabimpisha

Nkaba naragukundiye ubusa

Mariya we urabeho

Urabiho neza ku mana



14/07/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres