Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nyakabwa Lucien (Hogoza ryanjye)

 

Hogoza ryanjye

 

Ngwino hogoza ryanjye, ngwono uwo mpora ndota

Ngwino juru rikeye, simbi ryo kunyanjya

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Ngwino ungwe mu gituza, numve umutima utuje

Ngwino tetero ryanjye, simbi ryo ku nyanja

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Ushatse kurora uko asa

Ubyuke umuseke weya

Wicare mu muryango

Urebe uko irituvira

Rihindura ijuru ihoho

Uhere n’ahongaho

 

Unyicare iruhande, bwiza buzira indeshyo

Buranga bw’imitwe yose, Simbi ryo ku nyanja

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Uwangira nk’agatashya

Ngataha iy’uwo nkunda

Uwangira nk’agahuri

Ngahura n’iryo hoho

Uwangira akanyenyeri

Cyangwa se akanyamanza

Nkanyanyagira ikirere

Ngasanga ihogoza ryajye

 

Maso azira ikizizi, mwenda uzira ikizinga

Menyo arusha ingwa kwera, simbi ryo ku nyanja

Mpupuro nk’iya roza,

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Uwangira isaro ryiza

Ngatakara mu muhanda

Mu nzira ahora genda

Yahita akantora

Akanshyira mu gituza

Uwangira nk’agasimba

Ngasimbuka ngana aho ari

 

Par Nyakabwa Lucien



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres