Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indirimbo za NYAKABWA Lucien

Dyna nkunda

 

Dyna ko ugiye nsigaranye na nde?

Ko tumaze iminsi twiganirira, tukagendana

Twiganirira tukagendana

Ndababaye cyane kuko rwose unshitse ntacyo twapfaga

Ndababaye cyane kuko rwose unshitse twakundanaga

Dyna nkunda ugiye hehe?x2

·        Naragukunze biba imbyino

·        Ndakuririmba biba ihozo

·        Ngera aho nkwita n'ihogoza

·        None ugiye kunsiga

·        Nsigira ahubwo akibutso

 

Aho ugiye Dyna ntuzanyibagirwe

Twakundanye kera tukiri bato, bizi benshi,

Tukiri bato bizi benshi

Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho ntacyo twapfaga

Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho twakundanaga

Dyna nkunda ugiye hehe? x2

·        Ko wari mwiza ku ishusho!

·        Ukaba na mwiza ku mutima!

·        Ni iki cyaguhinduye?

·        Ko ubuntu bwawe bwashize !

·        Ukanga n'uwagukundaga!

 

Mwana wa Mama icyokora jye ndakumva

Wabonye ubukungu,

Jyewe ndakennye birumvikana x3

Nyamara ikibabaje ni uko ugiye unshitse ntacyo twapfaga

Nyamara ikibabaje ni uko unziza ubukene twakundanaga

Dyna nkunda ni iki umpoye x2                 

·        Mwana mwiza wampogoje

·        Wenda na njye nzakira

·        Ariko urukundo ntirugurwa

·        Urwo nagukunze ni inkabya

·        None wemeye kuruta

 

Dyna  rero disi ntunyibagirwe

Mumererwe neza

Mu icyo gihugu cy'amahanga x2

Nugera iyo ugiye uzajye wibuka ko ntacyo twapfaga

Nugera uyo igiye uzajye wibuka ko twakundanaga

Dyna nkunda  ube amahoro

Mu icyo gihugu cy'amahanga

Mwana nkunda ube amahoro




Icyica amahirwe

 

Nali mfite imyaka natunze amatungo

Urutoki nduteye ndurenza Mirenge

Ndarwara muganga ngo sinkanywe urwagwa

Urutiko nateye ruzanywa rubanda

 

R/Icyica amahirwe gitera uburwayi

 

Natirwaga imfizi ngahemba ababyeyi

Inka yanjye yakamwaga amalitiro cyenda

Ndarwara muganga ngo sinkanywe ayera

Inka zanjye natunze zizanywa rubanda

 

Nahinze igishanga ngihinga ibijumba

Ngihinga ibishyimbo ngihinga ibirayi

Ndarwara muganga ngo sinkarye imyaka

Ibintu nahinze bizarya rubanda

 

Nali mfite iduka nali mfite imali

Imana yampaye gukundwa n'ibintu

Ndarwara muganga ngo sikalye umunyu

Ibintu ncuruza bizalya rubanda

 

Umukobwa nakoye yankundaga cyane

Mu beza nabonaga ntawe bareshya

Ndarwara muganga ngo sinkamuraze

Nkalyama ntalyamye nkarara murota

 




 

Rubundakumazi

 

Rubundakumazi iyo ugiye unywa nkeya

Ko wanyishe nabi uko utashye ugahonda

Iyo nywa ugasinda witesha agaciro

N'abana wabyaye bakaguseka

 

Uva mu runywero ugatara amagambo

Byalimba ugahonda nk'uhonda imbwa yiba

Ugacira mu maso, ugatera amakofe

Ugatora ibibando ugatimbagura

 

Njye ntabwo nkilyama narembeye mu nzu

Indwara narwaye yambayemo iminsi

Watora ifaranga ukajya kurinywera

Wataha ugahonda nyiramiruho

 

Rubundakumazi, ko usinda ukarwana

Wabyuka ugasanga utabasha kuhinga

Abana wabyaye ko nta kibatunze

Bazicwa na bwaki kubera wowe

 

Rubundakumazi nakwemeye kera

Kubera urukundo nari nagukunze

Urwawe rukundo maze kurureba

Ngiye kugwa iwacu ube amahoro

 

Rubundakumazi ko wanyishe nabi

Uko utashye ugahonda nyiramiruho

 

Iyo unywa ugasinda witesha agaciro

N'abana wabyaye bakaguseka

  

Hogoza ryanjye

 

Ngwino hogoza ryanjye, ngwino uwo mpora ndota

Ngwino juru rikeye, simbi ryo kunyanja

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Ngwino ungwe mu gituza, numve umutima utuje

Ngwino tetero ryanjye, simbi ryo ku nyanja

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Ushatse kurora uko asa

Ubyuke umuseke weya

Wicare mu muryango

Urebe uko irituvira

Rihindura ijuru ihoho

Uhere n'ahongaho

 

Unyicare iruhande, bwiza buzira indeshyo

Buranga bw'imitwe yose, simbi ryo ku nyanja

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Uwangira nk'agatashya

Ngataha iy'uwo nkunda

Uwangira nk'agahuri

Ngahura n'iryo hoho

Uwangira akanyenyeri

Cyangwa se akanyamanza

Nkanyanyagira ikirere

Ngasanga ihogoza ryajye

 

Maso azira ikizizi, mwenda uzira ikizinga

Menyo arusha ingwa kwera, simbi ryo ku nyanja

Mpupuro nk'iya roza,

Nifuza yuko umpama iruhande

 

Uwangira isaro ryiza

Ngatakara mu muhanda

Mu nzira ahora genda

Yahita akantora

Akanshyira mu gituza

Uwangira nk'agasimba

Ngasimbuka ngana aho ari

 


Mwana wa mama

 

Mwana wa mama x2

Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n'iki?

Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima

Nzirya nimare, ntange utwo mfite, maze nkwihoreze

Data yampaye akanyana, ni akanyana k'igitare

Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama kunda unsekere

 

Mwana wa mama x2

Ko nduzi uzinze umunya udaseka, warakajwe n'iki?

Mbwira icyakubabaje, cyatumye urakara

Nzashaka iby'iza mbiguhongere maze umwenyure

Mama yaboshye agaseke agatakaho amabara

Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama disi nsekera

 

Mwana wa mama x2

Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n'iki?

Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima

Nzashaka ibyiza mbiguhongere maze umwenyure

Nzigira kwa nyogokuru, azanyigisha uduhozo

Ngo nzatukuririmbire mwana wa mama kunda unsekere

 

Mwana wa mama x 2

Ko nduzi uzinze umunya, udaseka warakajwe n'iki?

Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima

Nzashaka iby'iza mbiguhongere ukunde unsekere

Imana yaremye utunyoni, irongera irema uturabo

Ngo nuseka uzatubona, mwana wa mama mbabarira unsekere

 




29/03/2012
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres