Indirimbo za NYAKABWA Lucien
Dyna nkunda
Dyna ko ugiye nsigaranye na nde?
Ko tumaze iminsi twiganirira, tukagendana
Twiganirira tukagendana
Ndababaye cyane kuko rwose unshitse ntacyo twapfaga
Ndababaye cyane kuko rwose unshitse twakundanaga
Dyna nkunda ugiye hehe?x2
· Naragukunze biba imbyino
· Ndakuririmba biba ihozo
· Ngera aho nkwita n'ihogoza
· None ugiye kunsiga
· Nsigira ahubwo akibutso
Aho ugiye Dyna ntuzanyibagirwe
Twakundanye kera tukiri bato, bizi benshi,
Tukiri bato bizi benshi
Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho ntacyo twapfaga
Rwose jye ikimbabaza, ni uko utansezeyeho twakundanaga
Dyna nkunda ugiye hehe? x2
· Ko wari mwiza ku ishusho!
· Ukaba na mwiza ku mutima!
· Ni iki cyaguhinduye?
· Ko ubuntu bwawe bwashize !
· Ukanga n'uwagukundaga!
Mwana wa Mama icyokora jye ndakumva
Wabonye ubukungu,
Jyewe ndakennye birumvikana x3
Nyamara ikibabaje ni uko ugiye unshitse ntacyo twapfaga
Nyamara ikibabaje ni uko unziza ubukene twakundanaga
Dyna nkunda ni iki umpoye x2
· Mwana mwiza wampogoje
· Wenda na njye nzakira
· Ariko urukundo ntirugurwa
· Urwo nagukunze ni inkabya
· None wemeye kuruta
Dyna rero disi ntunyibagirwe
Mumererwe neza
Mu icyo gihugu cy'amahanga x2
Nugera iyo ugiye uzajye wibuka ko ntacyo twapfaga
Nugera uyo igiye uzajye wibuka ko twakundanaga
Dyna nkunda ube amahoro
Mu icyo gihugu cy'amahanga
Mwana nkunda ube amahoro
Icyica amahirwe
Nali mfite imyaka natunze amatungo
Urutoki nduteye ndurenza Mirenge
Ndarwara muganga ngo sinkanywe urwagwa
Urutiko nateye ruzanywa rubanda
R/Icyica amahirwe gitera uburwayi
Natirwaga imfizi ngahemba ababyeyi
Inka yanjye yakamwaga amalitiro cyenda
Ndarwara muganga ngo sinkanywe ayera
Inka zanjye natunze zizanywa rubanda
Nahinze igishanga ngihinga ibijumba
Ngihinga ibishyimbo ngihinga ibirayi
Ndarwara muganga ngo sinkarye imyaka
Ibintu nahinze bizarya rubanda
Nali mfite iduka nali mfite imali
Imana yampaye gukundwa n'ibintu
Ndarwara muganga ngo sikalye umunyu
Ibintu ncuruza bizalya rubanda
Umukobwa nakoye yankundaga cyane
Mu beza nabonaga ntawe bareshya
Ndarwara muganga ngo sinkamuraze
Nkalyama ntalyamye nkarara murota
Rubundakumazi
Rubundakumazi iyo ugiye unywa nkeya
Ko wanyishe nabi uko utashye ugahonda
Iyo nywa ugasinda witesha agaciro
N'abana wabyaye bakaguseka
Uva mu runywero ugatara amagambo
Byalimba ugahonda nk'uhonda imbwa yiba
Ugacira mu maso, ugatera amakofe
Ugatora ibibando ugatimbagura
Njye ntabwo nkilyama narembeye mu nzu
Indwara narwaye yambayemo iminsi
Watora ifaranga ukajya kurinywera
Wataha ugahonda nyiramiruho
Rubundakumazi, ko usinda ukarwana
Wabyuka ugasanga utabasha kuhinga
Abana wabyaye ko nta kibatunze
Bazicwa na bwaki kubera wowe
Rubundakumazi nakwemeye kera
Kubera urukundo nari nagukunze
Urwawe rukundo maze kurureba
Ngiye kugwa iwacu ube amahoro
Rubundakumazi ko wanyishe nabi
Uko utashye ugahonda nyiramiruho
Iyo unywa ugasinda witesha agaciro
N'abana wabyaye bakaguseka
Hogoza ryanjye
Ngwino hogoza ryanjye, ngwino uwo mpora ndota
Ngwino juru rikeye, simbi ryo kunyanja
Nifuza yuko umpama iruhande
Ngwino ungwe mu gituza, numve umutima utuje
Ngwino tetero ryanjye, simbi ryo ku nyanja
Nifuza yuko umpama iruhande
Ushatse kurora uko asa
Ubyuke umuseke weya
Wicare mu muryango
Urebe uko irituvira
Rihindura ijuru ihoho
Uhere n'ahongaho
Unyicare iruhande, bwiza buzira indeshyo
Buranga bw'imitwe yose, simbi ryo ku nyanja
Nifuza yuko umpama iruhande
Uwangira nk'agatashya
Ngataha iy'uwo nkunda
Uwangira nk'agahuri
Ngahura n'iryo hoho
Uwangira akanyenyeri
Cyangwa se akanyamanza
Nkanyanyagira ikirere
Ngasanga ihogoza ryajye
Maso azira ikizizi, mwenda uzira ikizinga
Menyo arusha ingwa kwera, simbi ryo ku nyanja
Mpupuro nk'iya roza,
Nifuza yuko umpama iruhande
Uwangira isaro ryiza
Ngatakara mu muhanda
Mu nzira ahora genda
Yahita akantora
Akanshyira mu gituza
Uwangira nk'agasimba
Ngasimbuka ngana aho ari
Mwana wa mama
Mwana wa mama x2
Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n'iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzirya nimare, ntange utwo mfite, maze nkwihoreze
Data yampaye akanyana, ni akanyana k'igitare
Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama kunda unsekere
Mwana wa mama x2
Ko nduzi uzinze umunya udaseka, warakajwe n'iki?
Mbwira icyakubabaje, cyatumye urakara
Nzashaka iby'iza mbiguhongere maze umwenyure
Mama yaboshye agaseke agatakaho amabara
Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama disi nsekera
Mwana wa mama x2
Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n'iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzashaka ibyiza mbiguhongere maze umwenyure
Nzigira kwa nyogokuru, azanyigisha uduhozo
Ngo nzatukuririmbire mwana wa mama kunda unsekere
Mwana wa mama x 2
Ko nduzi uzinze umunya, udaseka warakajwe n'iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzashaka iby'iza mbiguhongere ukunde unsekere
Imana yaremye utunyoni, irongera irema uturabo
Ngo nuseka uzatubona, mwana wa mama mbabarira unsekere
A découvrir aussi
- Sekimonyo Manu Matabaro (Umwana w'umunyarwanda)
- NKURUNZIZA François (Uko nagiye i Bugande)
- BUZIZI Kizito (Umugisha uravukanwa)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres