Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

BUZIZI Kizito(Rukundo bambe)

Rukundo bambe

 

Rukundo bambe ni rwiza cyane, Yaba rwarambaga disi ntirushire

Rurema yaremye urukundo, Ashyiramo byinshi biryohereye

 

R/Rukundo mama ni rwiza cyane

Yaba rwarambaga ntirushire

 

Hari urukundo urwuzuye, Hari n'urukundo urw'uburyarya

Urwuzuye ni rwiza cyane, Ari rwo rukundo rubanya abantu

 

Iyo uri kumwe n'uwo mukundana, Usanga nta wundi wamusumba

Ijambo ryiza muvugana, Risize ubuki riryohereye

 

Ifunguro nk'iryo uba ufite, Uba wifuza ngo murisangire

Ahantu ugenda mugendane, Aho wicaye mwicarane

 

Ukamubona mu mutima, Asa nka diamant

Ukamurota nko mu nzozi, Asa malayika

 

Iyo umaze iminsi utamuibona, Usa n'urwariye imyaka itanu

N'icyo utamiye ntikimanuke, N'icyo unyoye disi ntikikunyure

 

Wumva ibyishimo rwose bikuzuye, Iyo ugize imana ukamubona

Ijambo ryiza riyunguruye, N'ijwi ryiza nk'iritagatifu x2



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres