BUZIZI Kizito(Rukundo bambe)
Rukundo bambe
Rukundo bambe ni rwiza cyane, Yaba rwarambaga disi ntirushire
Rurema yaremye urukundo, Ashyiramo byinshi biryohereye
R/Rukundo mama ni rwiza cyane
Yaba rwarambaga ntirushire
Hari urukundo urwuzuye, Hari n'urukundo urw'uburyarya
Urwuzuye ni rwiza cyane, Ari rwo rukundo rubanya abantu
Iyo uri kumwe n'uwo mukundana, Usanga nta wundi wamusumba
Ijambo ryiza muvugana, Risize ubuki riryohereye
Ifunguro nk'iryo uba ufite, Uba wifuza ngo murisangire
Ahantu ugenda mugendane, Aho wicaye mwicarane
Ukamubona mu mutima, Asa nka diamant
Ukamurota nko mu nzozi, Asa malayika
Iyo umaze iminsi utamuibona, Usa n'urwariye imyaka itanu
N'icyo utamiye ntikimanuke, N'icyo unyoye disi ntikikunyure
Wumva ibyishimo rwose bikuzuye, Iyo ugize imana ukamubona
Ijambo ryiza riyunguruye, N'ijwi ryiza nk'iritagatifu x2
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres