Justine Uwababyeyi (Amatage ubugirakabiri)
AMATAGE UBUGIRAKABIRI
Nzigira mu rwatubyaye
Nikumburiye ababyeyi banjye
Icyo ni icyifuzo gihora gutyo
Kubera amatage y'amatindi
Ukabura ababyeyi bombi
Ukabura uko usura imva yabo
Ni ibintu biryana ahantu
Kubera amatage y'amatindi
R/ Ni amatage ubugirakabili
Agutera intimba ndende huuuuu
Agutera kwigunga cyane huuuuu
Akagusaba kwiyumanganya huuuu
Ndakwibuka Dawe wambyaye
Ndakwibuka Mawe wampetse
Ni byinshi sinarushya mvuga
Ibyo mwadutoje twe abo mwibarutse
Ngaho turaho turacyakoma
Duhanganye n'ubuzima kimwe n'abandi
Turashyigikirana dutera ijya mbere
Turangwa n'urukundo mwadutoje
R/
Dawe, bararyibuka rirya jambo wababwiye
Abari urungano rwawe icyo gihe
Ubaturagiza
Ubadushinga
Ubishimangira
Uti "muzamenyere abana ndabasabye"
Mawe, ndanazirikana zirya ntashyo
zuje inama igihe nari kure yawe kure cyane
Umpanura kandi umpumuliza
Umpumura kandi unyereka imbere
Kubabura inkurikirane
Dawe na Mawe na Mwambarangwe
R/ Ni amatage ubugirakabili
Agutera intimba ndende huuuuu
Agutera kwigunga cyane huuuuu
Akagusaba kwiyumanganya huuuu
A découvrir aussi
- Niyomugabo Philémon (Zirikana)
- NKURUNZIZA François (Umubano mu bantu)
- NKURUNZIZA Francçois (Amahirwe ntiyansekeye)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres