Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Justine Uwababyeyi (Amatage ubugirakabiri)

AMATAGE UBUGIRAKABIRI

 

Nzigira mu rwatubyaye

Nikumburiye ababyeyi banjye

Icyo ni icyifuzo gihora gutyo

Kubera amatage y'amatindi

 

Ukabura ababyeyi bombi

Ukabura uko usura imva yabo

Ni ibintu biryana ahantu

Kubera amatage y'amatindi

 

R/ Ni amatage ubugirakabili

Agutera intimba ndende   huuuuu

Agutera kwigunga cyane  huuuuu

Akagusaba kwiyumanganya huuuu

 

Ndakwibuka Dawe wambyaye

Ndakwibuka Mawe wampetse

Ni byinshi sinarushya mvuga

Ibyo mwadutoje twe abo mwibarutse

 

Ngaho turaho turacyakoma

Duhanganye n'ubuzima kimwe n'abandi

Turashyigikirana dutera ijya mbere

Turangwa n'urukundo mwadutoje

 

R/

 

Dawe, bararyibuka rirya jambo wababwiye

Abari urungano rwawe icyo gihe

Ubaturagiza

Ubadushinga

Ubishimangira

Uti "muzamenyere abana ndabasabye"

 

Mawe, ndanazirikana zirya ntashyo

zuje inama igihe nari kure yawe kure cyane

Umpanura kandi umpumuliza

Umpumura kandi unyereka imbere

 

Kubabura inkurikirane

Dawe na Mawe na Mwambarangwe

 

R/ Ni amatage ubugirakabili

Agutera intimba ndende   huuuuu

Agutera kwigunga cyane  huuuuu

Akagusaba kwiyumanganya huuuu

                                                                               Justine Uwababyeyi


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres