Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indirimbo za Jacques BUHIGIRO

Agahinda karakanyagwa

 

1.       Agahinda karakanyagwa, Kakuguguna nk'imanika,Ukamanuka ahadacuramye

 

2.       Ukazunga muzunga, Ukazinga inkoba z'innyo

 

3.       Aho wicaye hose, ugasanga nta mwanya

 

4.       Ukarwara umwiryane ukangana na rubanda

 

5.       Kizilika ku mutima, Ugatinya abo ukunda

 

6.       Ugatinya abo ukunda, Ugakunda ibigukenya

 

7.       Aho wicaye hose ugasanga nta mwanya

 

8.       Wirambika iwawe ibilyi bikajagata

 

9.       Ukayoberwa aho waraye ugashiguka ukalirara

 

10.   Agatotsi kakwenda ukarota wimanika

 

11.   Ukarota wimanika cyangwa se wihamba

 

12.   Kakurya nk'umufunzo ukifuza icyagukenya

 

13.   Karanuka ukumva uhuzwe imibereho yawe

 

14.   N'umubano mu bantu

 

15.   Kaguseregeta, wakora kagahunga

 

16.   Ukimukira mu kirambi ,  ibyishimo bikaligita

 

17.   Wiyambaza iza kera ziti: "iby'ubu si ibyacu

 

18.   Urasange misiyoni, twe agahinda ntitugakiza

 

19.   Uzitonde uperereze wizere umukiza"

 

20.   Ukabungira abavuzi bati : "iyo ndwara ntituyizi"

 

21.   Ugakimirana wakiranye,  ukimyiza imoso utaha

 

22.   Kaguteruza ibidashoboka, ugahirika ibiteguka

 

23.   Agahinda karakanyagwa, karakanyagwa karagahera


 


Uwo nahawe na Rurema

 

Nyamuhilibona, Kwezi kubanduye neza, zagutegereza

 

I kamukeba, i kamukesha

 

Yamutatse bidakemwa

 

Inkanuzi zigahuma

 

Akampumura nkamubona

 

Mukobwaz wandutiye abandi

 

Nyamuhilibona, kwezi kubanduye neza, Nzagutegereza.

 


 

 

Amafaranga

 

Tuyita amahanya, tuyita umukiro

Tuyita amahanya, tuyiya umukiro yo gatsindwa yokabyara

Amafaranga, amafaranga

Amafaranga amafaranga

 

R/ Iyo imana itayaguhaye

Urayarunda, ukayarunda

Akaguhita mu myanya y'intoki

Amafaranga, amafaranga

Amafaranga amafaranga

 

Niyo ayo adutunga, ni yo aduteranya

Niyo ayo adutunga, ni yo aduteranya yogatisindwa yokabyara

Amafaranga, amafaranga

Amafaranga amafaranga

 

Niyo agira inshuti, Ni yo agura inshuti,

Niyo agira inshuti, Ni yo agura inshuti, yogatsindwa yokabyara

Amafaranga, amafaranga

Amafaranga amafaranga


 


Nyirabihogo

 

Ayiiiiiii,  ayiiiiiiii, ayiiiiiiiii, yiiiiiiiii

Nyirabihogo mukobwa useka neza x3

Mbabarira uhindukire useke nkurore

 

Ayiiiii, ayiiiiiii, ayiiiiiii, yiiiiiiiiii

 

Uw'intege nziza Nyirabihogo x3

Mbabarira uhaguruke ugende nkurore

 

Ayiiiiii, ayiiiiii, ayiiiiiii, yiiiiiiii

 

Uw'amaso meza Nyirabihogo x3

Mbabarira uhindukire undebe nkurore

 

Nyirabihogo mukobwa ugende neza x3

Mbabarire itere intambwe limwe

Mfate agafoto kamwe



29/03/2012
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres