Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NKURUNZIZA François (Wambaye ingabire)

Wambaye ingabire

 

Twahuye nigendera urandamutsa

Wanyubashye utanzi numva ndanyuzwe

Nkwitegereje ngusangana imbabazi

 

Wambaye ingabire urabaruta nyine x2

Shenge

 

Umva ufite ubwiza bw’imbere n’inyuma

Uhorana ituze lyuzuye umutima

Wibanira neza n’abo mungana

 

Nkunda yuko uganiliza abakugana

Ntugire umwirato wanga umugayo

Ugira aho uvuka kandi wararezwe

 

N’umutima mwiza wuzuye urukundo

Nta rwango nta nduru nta nda y’umujinya

Ndetse mbona usumba abo nsanzwe mbona

 

Ntusinda ntutongana uhora witonze

Mbona urugo rwawe rwagira amahoro

Uzanyagira aho abandi babulira

 

Ndakuvuga neza kandi ni mu gihe

Abameze nkawe akenshi baraguma

N’uwagira inshuti yagira nkawe

 

Urage uba maso wange abakuroha

Ntuterwe gutinya n’ibyo bakuvuga

Lyumeho bulya baraga umugisha



06/05/2009
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres