NKURUNZIZA François (Wambaye ingabire)
Wambaye ingabire
Twahuye nigendera urandamutsa
Wanyubashye utanzi numva ndanyuzwe
Nkwitegereje ngusangana imbabazi
Wambaye ingabire urabaruta nyine x2
Shenge
Umva ufite ubwiza bw’imbere n’inyuma
Uhorana ituze lyuzuye umutima
Wibanira neza n’abo mungana
Nkunda yuko uganiliza
abakugana
Ntugire umwirato wanga
umugayo
Ugira aho uvuka kandi
wararezwe
N’umutima mwiza wuzuye urukundo
Nta rwango nta nduru nta nda y’umujinya
Ndetse mbona usumba abo nsanzwe mbona
Ntusinda ntutongana uhora
witonze
Mbona urugo rwawe rwagira
amahoro
Uzanyagira aho abandi
babulira
Ndakuvuga neza kandi ni mu gihe
Abameze nkawe akenshi baraguma
N’uwagira inshuti yagira nkawe
Urage uba maso wange
abakuroha
Ntuterwe gutinya n’ibyo
bakuvuga
Lyumeho bulya baraga
umugisha
A découvrir aussi
- Buhigiro Jacques (Uwo nahawe na Rurema)
- NKURUNZIZA François (Nyirakanyana)
- Indirimbo za Jacques BUHIGIRO
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres