Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Niyomugabo Philémon (Sinaguhoza na njye ndira)

Sinaguhoza na nye ndira

 

 

Umwe babiri, batatu bane, mbese muri hehe?

Ko mwagiye, mwagiye mukiri batoya

Narasigaye, shenge, nshengurwa n'agahinda

Mwarababaye cyane mwambuwe ubuzima

 

Windeba cyane cyane nyabusa

Sinaguhoza na njye ndira

Ba umugabo, wirwaneho

Wibagirwe amahano

Ruhutsa umutima wawe usenge gusa

 

Burya disi, turi, turi nk'uturabo

Nyagasani, adufite mu murima we

Adusarurira, igihe ashakaiye

None se nkubwire iki?

 

Windeba cyane cyane nyabusa

Sinaguhoza na njye ndira

Ba umugabo, wirwaneho

Wibagirwe amahano

Ruhutsa umutima wawe usenge gusa

 

Buri wese, agira,  agira ibimurushya

Yaba ukomeye cyangwa, se uworoheje

Ni ko bigenda iby'iyi si ni imvange

Korera ubugingo bwawe, Umubiri ni ubusa

 

Windeba cyane cyane nyabusa

Sinaguhoza na njye ndira

Ba umugabo, wirwaneho

Wibagirwe amahano

Ruhutsa umutima wawe usenge gusa

 

Usenge gusa

Usenge gusa

Usenge gusa

 



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres