Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indirimbo za NKURUNZIZA

NKURUNZIZA François



Nari ntegereje amahoro

 

Nagiye urugamba rushyushye Mama wambyaye mutera agahinda

Nsiga ababyeyi ntabishaka Data wambyaye ngo nteze gutsinda

Nari ntegereje amahoro ngo ngaruke kwa data kureba w2

 

Imyaka yansize nyireba yaherekeje ab’urungano rwanjye

Igihe kimaze amatsiko nyamara se yo ngo azangeza he?

Sinzongera kubona iby’ejo kuko ntabwo bizagaruka x2

 

Warasabye Imana irabyumva wahize cyane ku mutima wawe

Kugira ngo nzaze unyakire nk’uko wari warabimenyereje

Wankumbuje utw’umunezero kuko wanyibagije ibibi x2

 

Uko biri ni urukundo nahishiwe n’umupfasoni wese

Wariziritse ku mutima cyo nawe genda bikwambike ikamba

Ibyiza byawe nzabirata maze babiburire igiciro x2

 

Reka nibagirweho imitima ihunga nyitere umugongo

Niriteye n’uko mbona ibintu bisa n’aho byahindutse byose

Komeza unyibutse ubwana bwacu n’ababyeyi n’igihe twataye x2

 

Sinagutaye ntibaya nta na limwe nakwibagiwe

Mu byiza ushimihwa n’iki ngo tugihumeka nkiguhe

Biganza bitalimo ubwiko ndaguhaye cyo tunga icyo ushaka x2

 

 

Nkurunziza François

Umwana nakunze

 

Hariya aho nkoza imitwe y’intoki

Mu kigo kinini kizitiriye

Mu byuma bihagaze nk’umunara

Nari ngiye gusura umunywanyi x2

 

Ubwo inyana zari zisubiye iswa

Ku musozi mwiza w’ndinganire

Mbona mpingutse aheza ntarabona

Umwana nahasanze yaranyuze x2

 

Si muremure umwe wo kuvunika

Umubiri ni nk’umwe w’abashishe

Umubyima ni nk’umwe nikundira

Uwo mwana yanguye ku mutima x2

 

Ko nifuza kuzaza  kurora

Ubu nkaba nyiraye ku kababa

Urabyumva ute yewe mugenzi

Unshubije iki mwana nikundiye x2

 

Aho nicaye Gode ndakwibuka

Nkakubona uhagaze imbere y’inzu

Nagutumaho intumwa ntikubone

Uracyakoma Gode twikundira x2

 

Umva mwana nakunze nkikubona

Akabyino ngutuye unyikirize

Ejo nzaza tukige tukabyine

Dufatane urunana nk’abangana x2

 

Nkurunziza François

Itahe ni ubusa

 

Naguturaga inanga nziza,

Nagukundaga mu gitaramo,

Kirya gihe cyanze gushira.

 

R/Umutima ugukunda iteka ndakwibuka,

ahubwo itahe ryo ni ubusa

 

Mu ruganiriro duhuye,

Ku mazimano y’urukundo,

Hasaga n’aho bigenewe.

 

Ijambo nari kukubwira,

Rimereye imvi muri iyi mbyino,

N’urwibutso rutazashira.

 

Umutima wamenye byinshi,

Muri ibyo ntacyo wigeze ubona,

Byarashize twiririmbire.

 

Irya nzu n’irya nzira nziza,

Binyibutse amararo menshi,

N’ibishize karahanyuze.

 

Ndakwibuka no mu bikomeye,

Imana ni yo ibizi yonyine,

Kuko nahisemo guhora.

 

Amajwi meza y’iyi nanga,

N’amagambo anturutse i bwonko,

Nibigutahe ku mutima.

 

Nkurunziza François

 

Amahoro ku giti cy’umuntu

 

R/Aha rero,

Amahoro ku giti cy’umuntu

N’uburenganzira bushobotse

Mu mibereho ye n’abandi

Mu migirire yagennye ubwe

Atabangamiye rubanda

Nk’uko bazira kubimugirira na bo

 

Amahoro ngo umuyobozi ayobore

Ngo umubwiliza abwilize

Ngo ukiranura ashobore gukiza

Bityo rero nta mubyigano

 Aha rero   R/

 

Ngo mu bwenge n’imbaraga umuhinzi

Avanemo uburumbuke

Kuko ali cyo gihembo cy’imiruho

Buri muntu k’uby’amahoro

Aha rero  R/

 

Ngo umufundi mu bwenge n’uburyo bwe

Abyaze ubutunzi ibitangaza

Bityo nawe abe urumuli iwacu

Aho ali nk’abandi ahabo

Aha rero  R/

 

Amahoro ngo umuntu yikingemo

Niba arambiwe urusaku

Kandi ahaze amaso amuhozeho

Aho iby’abatsiko bibuze

Aha rero  R/

 

Amahoro ngo umuvuzi mu buhanga  bugena imana

Akuze igiti cy’ubuzima

 

Amahoro kuri buri wese

Byose kubw’amajyambere

 

Amahoro ku giti cy’umuntu

Nk’uko na njye kuri iyi nantga

Inshuti y’amagara itanguha

Ishobora kuvuga byinshi kuli jye

Kuruta abankurikiye bose

Nacurangaho nkalilimba

Igihe binshobokeye cyose

Nsanga umunsi ntaragura ibara

Aha rero   R/

Nkurunziza François

Uwo yangeneye ingabire yanjye

 

Uwo nahoze ntegereje kera

Nkeka kuba ingabire nahawe

Nk’uko Rurema igenera abandi

Ndaye ndibwigure ihogoza

 

R/ Uwo yangenye ingabire yanjye

 

Uhorane Imana mumara-rungu

Ugire aho uvuka ngira abo nsanga

Dusabanye amaboko yacu

Maze dusangire n’abakunzi

 

Inzu ya jyenyine ivuga inunu

Hehe no kuyisubiramo ukundi

Nkunze ahubwo imbaga nyamwinshi

Izadushengerera ku bwawe

 

Ikuzo untamilije ni lyinshi

Sinshidikanya kuba imanzi

Mu bo tubana uzampe umwanya

Nyure mu rubuga nshize amakenga

 


Bazakuvuga byinshi cyane

Habe abagushuka habe abagutuka

Icyakora nzakulikiza ibyanjye

Ngutezeho kugarura umutima

 

Maze dute ibyo bamwe batinya

N’ibyatanije abatali bake

Kuko ubwacu tuzigorora

Tugahanana duhana imbabazi

 

Ntacyo nzakurenza na kimwe

Kuko biva mu maboko yawe

Nudasiba kungura urugo

Ukabyibwira ntabiguhase

 

Haliho abana bagira iwabo

Hali n’abandi bagira ibyago

Umenye utagilira n’umwe inabi

Imbabazi ubaha zizagusiga

 

//

18/12/2009
7 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres