Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

NiyigabaVincent (nyaruka nyarukirayo)

Nyaruka

 

Nyaruka nyarukirayo umumbwirire azaze ejo

Uti umutima wagukunze urakumbuye uzaze ejo

Uti amaso yakubonye abonye uhise ati ni we

Uti amatwi yakumvise yumva uvuze  ati ni we

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe

 

Nyaruka umwumvishe neza uti inshuti ye

Uti  ibabaze umubabarire niba wumva umukunze

Uti tekereza ibyishimo nagira mbonye uhageze ejo

Uti nibura nubwo gusa  byaba akanya gato

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe.

 

Nagiye nagezeyo nasanze amerewe nabi

Yabyutse mbona afite intege nkeya arambwira ati

Nyaruka subireyo umubwirire uti ntakibyuka

Uti ahubwo watinze kuza kureba uko merewe

Uti naho umutima ntabwo wigeze ukuvaho

Uwo ukunda aragushaka, uwo ukunda aragushaka

Uti ahubwo watinze kuza kumureba

 

Nta kindi ntegereje, ejo nzandara njye kumureba

Ko yankuze na njye nkaba mukunda kandi ntegereje iki?

Niyumvamo ko nimubona ejo  nta kindi nzirirwa mvuga

Amagambo yambwiye mu butumwa nzayagenderaho

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

 

                                   Par Niyigaba Fidèle



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres