Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

MUNYENGANGO Léon Guershom (Mukeshimana)

 

Mukenshimana

 

Iyo nkubonye shenge ni wowe akanyamuneza

Ukantera ibyisimo bigasaga umutima wanjye

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

 

Imana yakuremye yaragusize irakunogereza

Yagusize ubwiza n'ingeso nziza zikwiye abantu

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

 

Umunsi wa mbere Mukeshimana wanyuze umutima

Wari nk'akagezi keza gatemba mu mutima wanjye

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

 

Reka nkuririmbe mukeshimana urabikwiye

Uri uri umwana nkunda sinkigoheka kubera wowe

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

 

Ubu sinkirya shenge nitungiwe n'urukundo rwawe

Usa n'uwo imana yaremye mbere itarananirwa

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba(x2)

 

Imana yakuremye yaragusize irakunogereza

Yaguhaye ubwiza n'ingeso nziza zikwiye abantu

Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba


MUNYENGANGO Léon Guershom




14/07/2008
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres