Muhirwa J. Berchmans (Kimbagira)
KIMBAGIRA
Imirimo y'abantu mu bihe byabo,
yuzuyemo amatindo yubaka n'andi asenya,
Kandi ahenshi asenya aruta ayubaka, eya,
Mu mirimo yacu mu byo tuvuga, harimo amatindo
Mu ntoki zacu n'ibyo tuzikoresha arimo
Kandi ga burya gusenya si ukwitwaza itindo gusa, kimbagira.
R/Kimbagira wowe wamenye ko isi ari icumbi
Niba ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda
Bicengezemo na bagenzi bawe bose
Abakuru n'abatoya twisungane dusangire byose kuri iyi si,
Dutoze abato ubwitonzi be kwitaza abakene ngo barandate abakire, yoyoyoyo
Iyi si yacu iyaba yasenywaga n'amatindo gusa
Ntacyo yari ibaye cyangwa se yajyaga kuzaba
Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana
Kandi tugatsemba dushaka kwikirira, eya,
Ukorera kwikirira arusha itindo gusenya
Ni irihe tindo ryarusha ishyali ryacu gutyara
Ngiki igikoresho mudatembwa mu bikoresho byamaze rubanda, yoyoyoyo
Ni irihe tindo ryarusha iryo faranga kumara abantu
Ngicyo kimali cyamariye abenshi kw'icumu
kigahitana nyakamwe kikamuheza epfo iriya
ngiyi intambara y'akangaratete abenshi bahorana
Ni ishoka ki yatambuka amabwira no kutivuguruza
Nguwo buhiri rya Pfundo rya Ndimburabantu
Akaba amaze iminsi kwa shingiro ry'akarengane
Umuturanyi we akabandwa akabandurwa yehe!
Umubyeyi wabo akabandwa ngo rwambaze ndore, kimbagira
Umutalimba n'inyundo ntibizi kurimbura
Ururimi ry'ubugome rubirusha byombi
Ariko wowe wamenye ko isi ari icumbi,Imana izabiguhembera
par Muhirwa J Bechmans
A découvrir aussi
- Nkurunziza François (Nari ntegereje amahoro)
- Nkurunziza François (Gode twikundira)
- Indirimbo za NKURUNZIZA
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres