Randressi Landouald (Karoli ka Mama)
Karoli ka Mama
Yewe karoli nkunda nshuti yanjye y'amagara
Twagendanye amahanga na n'ubu tukiri kumwe
Dusubize amaso inyuma twibuke n'ab'imuhira
Dore ababyeyi bawez ntibazi aho wagiye
Bazi ko utakiriho baguhebye kera
Dusubize amaso inyuma twibuke n'abimuhira
Jya wibuka so na nyoko kera ukiri mutoya
Imvune wabateye bagushakira
Karoli nshuti yanjye twi
Dore ababyeyi bawe
Bazi ko utakibaho baguhebye kera
Dusubize amaso inyuma twibuke n'abimuhira
Dufatanye urugendo dutere intambwe ndende
Ejo tuzaba turiyo nta gushidikanya
Tureke kuzererea nk'abatagira iwabo
Kebuka aho tuvuye utekereze amatage
Agahinda wateye abawe bazi ko utakibaho
Agahinda wateye abawe bazi ko utakibaho x2
A découvrir aussi
- Twagirayezu Cassien (Impanuro)
- Twagirayezu Cassien (Uwahoze ari urubavu rwanjye)
- Ngarambe François (Mwana wanjye Rozalia)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres