Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Ngarambe François (Mwana wanjye Rozalia)

Mwana wanjye Rozaliya

 

Mwana wanjye Rozaliya, mbabarira uze hano

Ngire icyo nkwibaliza, cyanshagashe umutima

N’ubwo bwose wanyigije hirya

Ngo ntacyo maze ngo ntacyo ntunze

Ntacyo bitwaye nzihangani iteka

Nkore uko nshoboye kugira ngo tubeho

Oooooho  mwana mbega ibyago

 

Kuva igihe so yantaga nagize ibyago byinshi

Napfushije imfura yanjye banyiba ibintu byanjye

None ubu rero nsigaranya iki se?

Uretse amara masa, nk’impyisi itashye ubusa

Umurima wanjye nari nsigaranye

Barawumpuguje bawugize uwabo

Ooooooho ngire nte n’aya maganya x2

 

Ikimbabaza kurusha,  ni uko ushaka kunsiga

Ngo wigire i Kigali,  kwigira hobyohobyo

Ntabwo ubona se izindi nkora busa

Uko ziza zisa nyuma y’umwaka

Mbabarira wikwiyandarika reka tugumane winsiga jyenyine

Ooooooho mwana have wijyayo x2

 

Ihangane iminsi micye, nizeye ko uzasabwa

Utagiye kwiyica n’ibyago by’i Kigali

Mwana wanjye nkunda, nta kindi nifuza 

Uretse kubona urugo rwawe

Nyuma yaho nzisazira neza kuko nzaba nzi ko umerewe neza

Ooooho mwana have have windizax2

 

Par Ngarambe François



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres