Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Randresse Landouard (Indahiro y'ubumwe)

Indahiro y'ubumwe


Nsigaye i kambere ku itaba ry'amahoro

Uwo tujya inama ni we uramukiwe

Irungu nzarisangira n'uwo nahasanze

Sinagerageza kurimuharira

Kuko na we atigeze adusiga ahabi

 

Ubuzima buri imbere buteye amatsiko

Uko buzaba kose tuzabufatanya

Uretse ko iby'isi byiganjemo ibyago

N'ahabi hose uzajya nzagusangayo

 

Ni impamo si urwenya ni indahiro y'ubumwe

Sinibaza uwo nagusumbya aho yava

Ubu buzima mfite ni wowe mbukesha

Kuko wanyikuriye mu maboko yawe

Kuko wanyikuriye mu maboko yawe

 

Ntukajye wibagirwa iby'ejo hashize

Ngo wibaze uko buza gucya bimeze

Iby'ejo hashize byo birahagije

Jye sinabona uko nabigereranya

Kubisobanura bikankomerera

 

                   Renderesi Landouald



19/02/2008
1 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres