Twagirayezu Cassien (Umuntu ni nk'undi)
Umuntu ni nk'undi
Impuhwe nyinshi n'umutima mwiza,
Umwuka mwiza hagati mu bantu
Twibaze kandi twiyumvishe yuko
Igihe cyose umuntu ni nk'undi
Ureba umuntu mu mpagararo, ye mama we
Mu ngendo ye cyangwa se mu isura
Ahubwo uzajye wibaza yuko, mama we
Igihe cyose umuntu ni nk'undi
R/ Kuri iyi si hariho ibintu byinshi
Ndetse bishobora kuturangaza
Ariko kandi si byiza cyane
Ntuzi impamvu uriho n'aho waturutse
Wibaza ubwawe uti ubu nzamera nte? yebaba we
Hirya no hino ntawe ukureba
Ntawe uzajya wishimira uko ukomerewe, yebaba we
Gusa wiringira iyakuremye
Ureba kanaka uko amerewe, disi we
Ibyo bikakubuza gusinzira
Ukumva ushaka icyamukuraho, yebaba we
Nyamara ntacyo bizakumarira.
Umuntu ni nk'undi ni ko bikwiye, mama we
Twahuriye ino aha twigenda
Bamwe kuri iyi si turi abagenzi, shenge we
Twese turi bene mugabo umwe.
Ukwiye kugira umutima mwiza, yohohoo
Urukundo n'umubano mu bantu
Icyubahiro mbere ya byose, ayiiii
Twubahane mu buzima bw'umuntu
Impuhwe nyishi n'umutima mwiza
N'umwuka mwiza hagati mu bantu
Twibaze kandi twiyumvishe yuko
Igihe cyose umuntu ni nk'undi
Ubuzima bwiza kuri buri we
Mwifulije amahoro menshi cyane
Twese tugere ku majyambere
Dore icyifuzo cya buri muntu, muvandimwe
Amahoro mbere y'ibindi byose
Bityo twubake igihugu cyacu, disi we
Twese tugere ku majyambere
Twese hamwe tugende ku runana
Twunge ubumwe turusheho kujya mbere
Twibaze kandi twiyumvishe yuko
Igihe cyose umuntu ni nk'undi
A découvrir aussi
- Randresse Landouard (Indahiro y'ubumwe)
- Randressi Landouald (Rukundo rudacogora)
- Twagirayezu Cassien (Uwahoze ari urubavu rwanjye)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres