Twagirayezu Cassien (Uwahoze ari urubavu rwanjye)
Uwahoze ari urubavu rwanjye
Wowe wahoze uri urubavu rwanjye
None warusize rurangaye
Uwali uwanjye se ko umpemukiye
Narakwiyeretse nta mbereka irimo
Aho wanyuze ushaka kwigendara
Wahasize ibikomere byinshi cyane
Nabuze umuganga wahamvura
Hari hasobetse umutima wawe
Uwo nahoraga nita ingenzi
Njya nibuka nyabuza nkigusaba
Ibyishimo byinshi byari hagati aho
nkongera nkiyibutsa ukigera iwanjye
udukina twacu nk'abana bato
none ni byo byavuyemo umubabaro
wanyerekaga uruhande rwiza gusa
nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi
Gusa ubu nta kintu kijya kimbabaza
nko kumva aho nyuze hose bavuga
ngo dore umugabo wa wamugore
wanyuze aha yikoreye imyenda ye
ni uko mbikubwira ukagira ngo ndakwanze
akenshi uba wifatiye amazi
kandi ubwo bebe aba yiriwe i muhira
aheruko i mugongo mu mwaka ushize
urushako ruragwira rwose
Ishavu ryanjye ni uko utalibona
Naho ubundi ubu narashavuye
Icyakwere mu mutima wanjye
N'amarira menshi y'agahinda kawe
Iyo ndebye uko bebe yigira
Arira agira ati ese mama ari he?
Na njye nakwibaza ko wananiye
Numva intimba inyeguye ku mutima
Muvandimwe wanjye jya ukunda ugukunda
ntukamuhemukire ndabigusabye
mujye mujya inama mwungure urugo rwanyu
muhe abana banyu uburere bwiza
nibo dutezeho uru Rwanda rw'ejo
byose tubikesha mwebwe mutubyara
bityo maze mubyarire igihugu
uwari uwanjye jye yarananiye
Par Twagirayezu Cassien
A découvrir aussi
- Randresse Landouard (Indahiro y'ubumwe)
- Twagirayezu Cassien (Muhoza wanjye)
- J. Baptiste Byumvuhore (Iwacu)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres