J. Baptiste Byumvuhore (Iwacu)
Iwacu
Navukiye i Rwanda,
Ngasa n'uba i Buraya,
Umuriro n'amazi
Byibera mu rukuta,
Sinzi umunoga
Sinzi n'agatadowa,
Yebaba Mawe na Dawe
Muzanyereke u Rwanda.
Mbe tante dupfana iki?
Naho oncle we ni nde?
Ba cousins dupfana iki?
Beau frère ni muntu ki?
Oya se kandi,
Oya rwose ndababaye,
Nzibariza Sogokuru
Ninsura Nyogokuru.
Nzasura abakambwe
Nimenyere ibyaho,
Ninywere ku byo banywa
Dusangire ku byo barya,
Inombe n'umushogoro
Isogi n'igisusa,
Ndire ku mbehe
Yogeshejwe imonyi.
Mfate isuka njye kurima
Nsarurire mu bigega,
Ibitebo n'imitiba, I
kidasesa n'urutaro,
Ndore ingasire n'urusyo
Umuhini n'isekuru,
Urukebano n'umuvure,
Nenge nywe ku gikatsi.
Inkoko n'umwuko,
Nanzike nywe rutuku,
Umuhoro n'indyabiti
Inkongoro n'igicuma,
Menye incyamuro,
Menye n'umujyojyo,
Nibohere icyibo,
Nshundire mu gisabo.
Nzinywera ku marwa
Dutaramiye mu kirambi,
Nirebera mu mbari
Munsi y'urusenge,
Inyuma ari ku rutara,
Hino mu mfuruka,
Hirya ho ni mu mbere,
Ngo habayo n'uruhimbi.
Banyereke urusika,
Nirebere inyegamo,
Urubariro n'umwashi,
Imyugariro n'inkingi,
Menye kanagazi,
Ndetse na mbonabihita,
Ifuni n'imbugita,
Uruhindu nicyansi.
Menye imigani yaho,
Kirazira n'ibisakuzo,
Ngo uwicaye ku ityazo
Ntarara ngo aramuke,
Ngo uraye mu isekuru
Bucya ahindura igitsina,
Ngo akavumburamashyiga
Gashyigura utaryama.
Nzafasha nyogokuru
Imirimo imugora,
Nzatashya navome
Nase inkwi nzicane,
Mwahirire ishinge
Nzajye no kurahura,
Nzakoranye mu ziko
Mvumbike n'umuriro.
Nzaca n'ubusuna,
Nibohere umushanja,
Urugaga n'urutamyi,
Nibohere igiseke,
Nahure inyana
Nzicire n'icyarire,
Nizigera mu ruhongore
Nshanire rusengo.
Nzibwirira urungano
Twibyinire iby'iwacu,
Ibinimba umudiho,
Dushayaye iby'iwacu,
Tubyine kamwe nk'aka,
Umucucu wirenge,
Urwiririza na Manzi,
Na Rugenera w'i Ndera x2
A découvrir aussi
- Twagirayezu Cassien (Umuntu ni nk'undi)
- J. Baptiste Byumvuhore (Yari imbyeyi)
- Nzeyimana Fidèle (Koleta wanzonze)
Retour aux articles de la catégorie Abaririmbyi bamugaye b'i Gatagara -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres