Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Nzeyimana Fidèle (Koleta wanzonze)

Koleta wanzonze

 

Hirya y’iwacu hari umwana

Mwiza uyu w’igitego

Imana yamuremye yitonze cyane

Nta n’inenge afite na nto

Yakundanaga n’undi mwana

Mwiza witwa Koleta

Bajyaga bahurira ku mugezi

Cyangwa muri za charités

Bakundanaga, birenze ubwenjye

Kandi bombi bakundaga kuganira

 

Hanyuma y’ibyo bagataha

N’ishavu ryuje umutima

Se wa Filipo aramubaza ati

Ni iki cyatumye ushavura

Babyeyi bambyaye

Nkunda Koleta mu buzima

Ibyanjye byose ni byo bye

 

Bamushubije bya kibyeyi

Bati humura nshuti

Akira amafaranga ibihumbi ijana

Ugende ubane na koleta

Koleta wanzoze,

Wokabaho we umbesheho,

Imana izabikumpembere

 

Cya gihe maze kuva iwanyu

N’ishavu ryuje umutima

Natekereje ko wanzonze cyane

Numva nshatse kuguruka

Mbura amababa,

Yo kuguruka ngo nsange koleta wishe roho yanjye

 

Umumaranyota Koleta

Uw’ingendo yajimije

Nkebuka nkurebe se mwana ukibahe

Ntazasazwa no kukubura

Koleta wanzonze

Wokabaho we umbesheho

Imana izabikumpembere



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres