Gakuba Joseph (Nateze Imodoka)
Nateze Imodoka
Nateze imodoka kuva mu gitondo none nayibuze
Nari njyanywe i Kigali no gusuhuza iribagiza
Kubera tombola nimugoroba mbona agatoyota
Nakuriramo ibyishimo byinshi ngo ndamubonye
Uko nagezeyo uko nagezeyo byo birashekeje
Nasaga n'umutandiboyi uvuye i Kampala
Agapantalo kanjye n'agashati byataye ibara
Reka rero ningerayo muri iryo joro nkubonere ishyano
Ninkomanga umuryango yohereze umuboyi we
Ewe ningera no mu nzu nsange ari kumwe n'abasilimu
Ngiye kumuhobera aritaza andorana agasuzuguro
Ati niba ari akazi ushaka genda ntako nifitiye
Ngaho se gira vuba umvire mu nzu utarabona ishyano
Nayisohotsemo ntumva ntabona ntazi iyo ngana
Nari meze nk'umuntu uri mu nzozi wibeshye amazu
Ni uko ya rendez vous yanjye n'iribagiza ishirira aho
Kunyirengagiza byo ntacyo byari bintwaye
Gusa ikimbabaza ni agafoto kanjye namuhaye
Niba yambabariraga ngo akampe cyangwa se agace x 2
Gakuba Joseph
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres