Twagirayezu Cassien (Impanuro)
Nyumva wowe w'intabera nambarije ruhi
Nshuti nzira y'umubano ukwiye
Yemwe mwe mubitse ubwenge nimuhaguruke
Mumurike inzira iboneye
Benemuntu mbe ko bagenda insigane
Ab'intege nke babaye abande?
Ko mvugiye ahirengeye ngo munyumve
Mbese ni nde wamenyera insinzi?
Inzira nanyuzemo yambanye ndende
Ngera aho nkeka ko ntahabye
Nsigara nsa n'utakigira kivulira
Mbega inzira y'inzitane
Nkumva ngeze aho ntangiye kubabara imirundi
Urugendo rukiri rwose
Mbe ko wowe wiruka cyane ubwo uragana hehe?
Muri iyi nyanja itagira inkombe?
Nk'ubu hari ubwo nicara jyenyine nkibaza
Byinshi cyane mu buto bwacu
Nkibuka ubupfura bwari bwuzuye iyo nzira
None zabyaye amahari
Nyabuna ca inkoni izamba mushobora byose
Ukize iyi ntoteza ituzonga
Tsemba ibibabaje byose kuri iyi ntizanyo
Zirya nduru zitsina amajyambera
Burya muntu arahababarira
Woweho rero ngo ubu uriho umerewe neza
Reka tube ariko tubivuga aha
Urugero rwiza mvuga urarukwiye cyane
Burya tukwita urumuri rw'abandi
Niba uzira inenge imbere y'imbaganyamwinshi
Ngiryo isengesho ry'imena
Ntuzasebera mu rw'ikirenga
Iyo ubirebye wese ugashoberwa
Wibaza iby'imibereho yawe
Ukibaza icyo rubanda ruyigurira
Ugapfukama amavi akaruha
Ukicinya inama uti ubu nk'uwagana ihanga
Ahari wenda yazanayo ihaho
Mwana wa mama nkubwire birya wita imiruho
Jye mbona ari byo bitaguhenda
Umutimanama haba ubwo wishuka
Nk'izo nzira z'insobane zagenewe ba nde?
Ko amahirwe ubanza atoranya
Ubushobozi n'impuhwe twahawe na rurema
Umenya nta cyo bigishoboye
Urusha undi ingufu yamwambukije iyi nyanja
Umubano ugakwira mu bantu
Tuwubibe tuwubagarire
Umwuka mwiza ukwire iyi si yacu
Iyo mpumeko y'amahoro iganze
Nyumvira umenye umenyere iyi mpanuro
Par Twagirayezu Cassien
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres