Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Twagirayezu Cassien (Impanuro)

Impanuro

 

Nyumva wowe w'intabera nambarije ruhi

Nshuti nzira y'umubano ukwiye

Yemwe mwe mubitse ubwenge nimuhaguruke

Mumurike inzira iboneye

Benemuntu mbe ko bagenda insigane

Ab'intege nke babaye abande?

Ko mvugiye ahirengeye ngo munyumve

Mbese ni nde wamenyera insinzi?

 

Inzira nanyuzemo yambanye ndende

Ngera aho nkeka ko ntahabye

Nsigara nsa n'utakigira kivulira

Mbega inzira y'inzitane

Nkumva ngeze aho ntangiye kubabara imirundi

Urugendo rukiri rwose

Mbe ko wowe wiruka cyane ubwo uragana hehe?

Muri iyi nyanja itagira inkombe?

 

Nk'ubu hari ubwo nicara jyenyine nkibaza

Byinshi cyane mu buto bwacu

Nkibuka ubupfura bwari bwuzuye iyo nzira

None zabyaye amahari

Nyabuna ca inkoni izamba mushobora byose

Ukize iyi ntoteza ituzonga

Tsemba ibibabaje byose kuri iyi ntizanyo

Zirya nduru zitsina amajyambera

Burya  muntu arahababarira

 

Woweho rero ngo ubu uriho umerewe neza

Reka tube ariko tubivuga  aha

Urugero rwiza mvuga urarukwiye cyane

Burya tukwita urumuri rw'abandi

Niba uzira inenge imbere y'imbaganyamwinshi

Ngiryo isengesho ry'imena

Ntuzasebera mu rw'ikirenga

 

Iyo ubirebye wese ugashoberwa

Wibaza iby'imibereho yawe

Ukibaza icyo rubanda ruyigurira

Ugapfukama amavi akaruha

Ukicinya inama uti ubu nk'uwagana ihanga

Ahari wenda yazanayo ihaho

Mwana wa mama nkubwire birya wita imiruho

Jye mbona ari byo bitaguhenda

Umutimanama haba ubwo wishuka

 

Nk'izo nzira z'insobane zagenewe ba nde?

Ko amahirwe ubanza atoranya

Ubushobozi n'impuhwe twahawe na rurema

Umenya nta cyo bigishoboye

Urusha undi ingufu yamwambukije iyi nyanja

Umubano ugakwira mu bantu

Tuwubibe tuwubagarire

 

Umwuka  mwiza  ukwire iyi si yacu

Iyo mpumeko y'amahoro iganze

Nyumvira umenye umenyere iyi mpanuro

 

Par Twagirayezu Cassien



20/02/2008
3 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres