Orchestre SORA (Uraho umutesi)
Uraho umutesi
R/ Uraho umutesi umutetabikwiye yoy
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo
nikundira x2
Umutima utatse ubwiza wuje uburanga
Nyanjye y’inyamibwa gitego mu bali
Uretse kuba umwali ku mutima
Ukaba n’umwiza mu burere
R/
Ko nagusuye ukansanganirana ishema
Ko wanyicaje ukanganiriza kibyeyi
Ko nakuganirije ukanyereka.....
Uzahora wanditse mu mutima wanjye
R/
Ubarusha uburere ubarusha imico myiza
Ubarusha uburanga n’umutima ukeye
Ubarusha inseko nziza ubarusha indoro nziza
Narakwitegereje uri nta makemwa
R/ Uraho umutesi umutetabikwiye yoy
Mbese uraho bwiza butarutwa
Umutako mukundwa na bose se uraho uwo
nikundira x2
A découvrir aussi
- Orchestre de Byimana (Nasezeye ku Rukundo)
- Orchestre Muhabura (Naraye nibaza)
- Orchestre les Citadins (Rugoli Rwera nk'inyange)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres