Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre de Byimana (Nasezeye ku Rukundo)

Nasezeye ku rukundo

 


Nasezeye ku rukundo

Urukumbuzu ndujyanye

Nsezera no ku babyeyi

Kugira ngo mbone inkwano

Yo kuzabona umwana nakunze

 

Urabeho mwana nakunze

Urabeho ngiye bugande

Ngiye gushaka ifaranga

Ntidushobora kubana

Ntafite icyo mpa ababyeyi bawe

 

Ubwo mfata iya buganda

Ngerayo mfite ibyishimo

Nkorayo amezi munani

Ni uko ngaruka imuhira

Nzi ko ngiye kubona uwo nkunda

 

Mbaye ntarafata akuka

Bampa inkuru iteye ubwoba

Kandi yanteye agahinda

Yerekeye uwo nakunze

Bavuga ko yarongowe n'undi

 

Bati dore icyabiteye

Hiyiziye umucuruzi

Ati mumumpe mujyane

Mbahe ibihumbi munani

Nongereho n'inyana y'igaju

 

Bahise bemera inkwano

Babajije inshuti yawe

Ntiyashidikanya rwose

Abivugira aho ngaho

Ati ndasiga ibi nsanga ibihe

 

Ndababara bitavugwa

Ubwo mpita njya kuryama

Ntabwo nigeze ngoheka

Ababyeyi bo bibwira

Yuko ari ukwiruhukira gusa

 

Buracya mpambira utwanjye

Nti murabeho babyeyi

Nisubiriye bugande

Muragira ngo ngume aha

Murabona hari icyo bimaze

 

Nimeneraga uwo nkunda

None ngo baramujyanye

Nsigaye meze nk'uwumye

Muragira ngo nguma aha

Ese ubundi nzabamarira iki?

Par groupe C.O.K.

 



14/07/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres