Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre les Citadins (Rugoli Rwera nk'inyange)

Rugoli Rwera

 

Rugoli rwera nk’inyanjye

Rumuli rw’umutima wanjye ngwino twibanire

Ni wowe ntegereza amanywa n’ijoro

Ni wowe umpora ku mutima

Ngwino twibanire

 

Urukundo ngukunda

Ntirugira urugero ngwino mbikwerurire

Mu mutima wanjye ni uko waza

Ukangira na njye nkakugira

Shenge tukibanira

 

Nsigaye mpora nigunze

Kubera kutakubona nk’ubu nzahereza he?

Nshuti nikundira wintererana umva ijwi ryanjye unyibuke

Maze unzirikane

 

Menya ko amahirwe yanjye

Ari uko twazabonana shenge, tukaganira

Agahinda mfite ntikazashira

Rugoli rwera cyo banguka

Ngwino twibanire

 

Ngwino twibanire x3


14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres