Orchestre Nyampinga (Kiberinka)
Kiberinka
Jye ndi umukobwa, w'umutima, yewe Kiberinka
Ababyeyi banjye barankunda, yewe Kiberinka
Ababyeyi banjye barampamagara, bati Kiberinka
R/ Yewe Kiberinka, uri umwali
Yewe Kiberinka, uri umutoni
Yewe Kiberinka, uri nyampinga
Nari mu gikali ndimo nibohera, yewe Kiberinka
Nari mu nkike, ndimo nibohera, yewe Kiberinka
Uduseke munani n'imitemeri yabwo, yewe Kiberinka
R/ Bati Kiberinka, uri umwali
Bati Kiberinka, uri umutoni
Bati Kiberinka, uri nyampinga
Inyambo zose, zataha iwacu, zaronsaga
Inyana nziza, zari mu ruhongore, yewe Kiberinka
Umukambwe yakinikiza inka ze , Kiberinka, nkaba ndahari
Igawa n'ibyansi, n'imitemeri yabyo yewe Kiberinka
Maze zavumera zikavcumera Kiberinka
R/ Bati Kiberinka uri umwali
Bati Kiberinka ui umutoni
Bati Kiberinka, uri nyampinga
Ibisabo mu njishi byari bihali, yewe kigberinka
Ibyansi ku ruhimbi, byari byogeje, yewe Kiberinka
Imitozo ku ruhimbi yari yogeje, yewe Kiberinka
Imonyi nziza ku ruhimbi yari ihari, yewe Kiberinka
R/ Bati Kiberinka, uri imwazli
Bati Kiberinka, uri umutoni
Bati Kiberinka, uri nyampinga
Utanze inka yiturwa indi x6
A découvrir aussi
- Orchestre SORA ( Ku gasozi ka Rusororo)
- Orchestre Muhabura (Naraye nibaza)
- Orchestre les Citadins (Rugoli Rwera nk'inyange)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres