Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre Muhabura (Naraye nibaza)

Naraye nibaza

 

Naraye nibaza urukundo rwacu

Uko mbirora mbona rucumbagira

 

Naraye nibaza urukundo rwacu

Uko mbirora mbona rucumbagira

Ni ko se shenge wibuke nawe

Wibaze mu mutima ukuntu twamenyanye

Hanyuma wibuke urukundo ngufite

Wimbabaza umutima bwiza nkunda

Wimpogoza shenge utantesha umutima

 

Kera nazaga iwanyu ukanyakira neza

Ubu nsigaye nza nkabona byarahindutse

Ni wowe nakunze ooooho

Ni wowe nkunda mpora ntekereza iteka x3

 

Orchestre Muhabura



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres