Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre Pakita (mumurebe nguwo araje)

Mumurebe nguwo araje

 

Mumurebe nguwo araje

Afite ubwenge bukwiriye uwacu

Afite uburanga n'inseko yera

N'urukundo rukubye byose

 

Ngwino nshuti nziza mutima ukeye

Maze ukenyere n'abo utinya

Ureke amahane uzane amahoro

Ureke amahomvu azana amatiku

Ureke impuha zibuza impundu

Bwiza bwanjye bwiza bwanjye

 

Ngwino dusange iyaremye byose

Iyaremye umuntu ikamuha n'ifumba

Horana icyunzwe umutima wose

Imuha urukundo rukubye byose

 

Bwiza bwanjye juru ry'intore

Uri umwali utagira umwaga

Horana impundu n'impuhwe nyinshi

Bwiza bwanjye museke ukeye

 

Bwiza bwanjye bwanjye

Bwiza bwanjye mutima ukeye

Bwiza bwanjye bwanjye

Bwiza bwanjye museke ukeye) x2

 

Orchestre Pakita



14/07/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres