Orchestre Muhabura (Kanyota)
Kanyota
Umugabo witwa Kanyota na Kamarafaranga
Barahuye rubura gica
Isaha irageze akazi kararangiye
Ntakikoza i muhira
Ngako akagwa mu kabali
Ngiyo primusi mu nsi y'igitanda
Reka za kabwera zamutwaye umutima
Mbega igitera agahinda x2
Kanyota yakoreraga amafaragna
Ibihumbi bibiri na magana atanu
ku kwezi agafata amadeni y'amafaranga
ibihumbi bitatu na magana atanu
Reka ntakigira n'umutwe kubara
Ararya akarenza umushahara we
bajya kumurega ati nzabishura
ukwezi gutaha aaa
mbega agahinda
umugore n'abana barwaye bwaki
ntibakigira n'utwenda two kwambara
urugo rwarasenyutse rwabaye itongo
umugore na we akajya gusabiriza
ngo arebe ko baramuka
nguwo kanyota baramurambiwe
arakubitwa buri munsi
noneho yataye umutwe byararangiye} x2
Kurya ntibibujijwe,
Ariko kurya utabara
Biteye agahinda yewe disi we
Niba ufashe akagwa kawe
Soma ushire inyota maze utahe
Wibuke ko imuhire nabo ari abantu
Ntukishire mu rugero utagezemo
Mugenzi wanjye nkugire inama
Niwishinga na za kabwera
Zizakubwerabweza umutima } bis
Orchestre les pakita
A découvrir aussi
- Orchestre Pakita (Icyampa umuranga)
- Orchestre Umubano (Nshatse inshuti zirananiye)
- Orchestre SORA (Uraho umutesi)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres