Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre Pakita (Icyampa umuranga)

Icyampa umuranga

 

Jye icyampa umuranga

Itondere goudire na tout gros

Ndetse na kaze umbature biharawe

Boye kugushuka ngo rushinge

Utishingiye kuzarushyigikira

Ese musore uzi wabibonye mu yihe nzira ?

 

Reka Simbikangwa akwizanire adashisha

Na we uti kase neza uri nyiramwiza

Tutarushinganye naba ndi ikigwali

Naho birakajya kurushinga

 

Ahagurutse ngo agiye ku kazi

Suzuki na Honda bikarutaha

504 ziti nahatanzwe

umuboyi agatumwa ibitaba soko

Izo mu nsi y'igitanda zikagatora

itonde, itonde

 

Saa tanu n'igice umuboyi agahindukira

amasiga mana

nyiramwiza ati shyiraho akete uteke bwangu

amasaha aragiye

reka ibyo ufatishe imbabura duteke firiti

ni yo ibanguka

 

umugabo arasesekaye ati wiriwe chouchou

undi ati nta kwirirwa kwanjye mu nda haranyishe

naho ubwahe ko ari sebeya itemba mu mutwe

 

reka uwo ni nyiramwiza

saa 8 itinze kugera ngo asindagire kwa muganga

naho ubwahe ko agiye muri rendez-vous

amazi ya sebeya 

kubera ko umuboyi ari mu rugo

ntabwo yakwirangaza  

 

umugabo arahinguka nyiramwiza agataha agahwera

agafata ikirago ati ariko inyota iranzonga

kandi zitemba 

nyamugabo agafata amadeni ngo ahembure indembe

atemba sebeya

 

ntibiteye kabili nyiramwiza agafata dyna

ati icyo napfaga ni ukwigenga

ngiyo Rugende igendwa na bo

ngiyo y'ibusamo igana Kinyinya

ngiyo Kabuye ngiye Kamonyi ngiyo ku Ruyenzi

 

Rambagiza ufite umuranga, Reka akateye

umenye imirere n'imyifatire, Reka ndigarure

Ntugakangwe n'ikimero, Ngo umere amababa

Mbese ko warusenye, Uzabariza

kurushinga ntibinaniranye, nko kurushyigikira

itonde witegereze ntawe urambagiza, Atagira umuraranga,

 

            Jye icyampa umuranga

                                   Orchestre Pakita



20/02/2008
2 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 446 autres membres