Orchestre les Fellows (Umunsi)
Uwo mwana
yagiye he?
Umunsi, uwo munsi, uwo munsi mwiza;
Sinzawibagirwa na rimwe.
Twahuye n’uwo mwana, sinari muzi ntiyari anzi,
Turaramukanya maze numva aranyuze.
Anganiriza neza yitonze, ubwo bwiza bwe ntiyabureba.
Yabona ko umuntu ari nk’undi
Mubajije akazina ke maze arambwira
Ati umukobwa, Ntiyivuga mu zina.
Ngize ntya arandeba,
maze aransekera ,
Mbura aho nkwirwa kubera ibyishimo.
Reka, reka uwo mwana nahuye na we ,
Kugeza na n’ubu sindamubona x2
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Uwo mwana yagiye he? Rwose icyampa nkongera kumubona
Reka, reka uwo mwana nahuye na we;
Kugeza na n’ubu sindamubona. X2
A découvrir aussi
- Orchestre les citadins (Ancilla)
- Orchestre les Fellows (Nizeye ko aho uri hose)
- Orchestre Kimisagara Jazz (Ababyeyi twifashe impungenge)
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres