Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Orchestre Umubano (Nshatse inshuti zirananiye)

Nshatse inshuti

 

Nshatse inshuti zirananiye

N'izo najyaga niringira

Ntibiteye kabiri tutaranduranya

 

Ngira inshuti mfite icyo nziha

Iyo nkibuze sinkibone

Ubucuti nk'ubwo bushingiye ku ki?

 

Iyo ninjira mu kabale

Mbona beenshi baza bandamutsa

Nyamara nataha simbone umperekeza

 

Ubu ni ubugira gatatu

Nkubitwa mvuye mu kabali

Nasangiye na benshi nkabura untabara

.......................

 

Nagera muri bar disi we

Ngasengera bukira disi we

Bakanyita umuhungu mama

 

Amafaranga yanjye disi we

Namara kuyatsemba disi we

Singire n'umwe undeba disi we

 

Aho maze gushirirwa disi we

Bakanyita umusinzi disi we

Ndetse ubwo imbwa ngahondwa mama.



14/07/2008
5 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres