NTERE UMWARI IBITOTSI BYIZA
Ndabona izuba ryaka neza
Ndabona umwezi usa n ' unsura
Dore ko nkumbuye kugusanga
Ngo unsanganize ya misango
Yo ku gasambi kanoze neza
Unsasira ukeye ngo nsinzire.
Nduzi umwanzi asa n ' utsindwa
Ubanza umwera abyumva neza
Ko no mu butoya njye ndi umwere
Kuva n ' ubwanwa buhaka ubwana
Kugeza n ' ubu imisatsi yera
Ntivuruguta ngo mbe Rubebe
Ngo aho nciye nitwe Maheru
Ndora iby ' abandi kurusha ibyacu
Ngo akanyoni ndebye ngatere ibuye
Akana kandoye nkime ingohe
Aho kugaheka ngo ngahumurize
Maze nkarohe ibutagira ibambe
Ngo igihe kirenge ntarabibazwa
Nk' abidegembyana icyo cyasha
Kandi icyaha ari karande !
Gira agahenge se Juru ryanjye
Kuko nk ' ibyo ntabihorwa
Simbishinjwa muri gacaca
Ntoba n ' akondo sinakubaganye
Ngo bibe impamvu y ' ingeso ntindi
Nti " ari kure yanjye reka mutoneke ",
Mpemuke ndamuke nzabare urw' ejo ,
Nk ' aho ntazi aho njishe igisabo ,
N ' imitozo isaga uruhimbi,
Ngo nte Nyambo njye ku Bigarama,
Nk ' ikigarasha ngaruzwamatako ! ".
Ibyo no mu nzozi sinkabirote
Ngo mire umuriro ncire akanyama
Oya rwose Kanyana kanjye
Umutima nguhariye siwuharika
Nk ' aho wabuze aho uwubika
Nk ' aho naguhogoje ngenda
Ntabwo wabuze icyo uwuhonga
Kandi amahoro ari wowe nyakesha.
Nasanze basasa ku musenyi
Bose baramya nyirafaranga
Agakebe ari ko karimo k ' umunsi
Nti " reka mbiguhe Nsekoyurwera "
Wowe nakunze uruhatse izindi
Wowe wampaye uruzira inkiko !
Inzira yari yabaye Nyabagendwa
Indege nta nkomyi mu kirere
Ngo ishyitse amatako aha mu karere
Mbona sakabaka zirajagata
Urusaku zarurushije inyombya,
Bati " Yambu ! "
Mbaha " Salama " !
Abo nagaburiye barahunga,
Mburamo uwanyereka aho arara,
Ngo ansogongeze ku ko ku ruhimbi,
Asomaho akubutse itabaro !
Nanjye nti " sinsabana igihumbi,
Ntabwo naje mpunga igihombo,
Imfura y ' umwami ntiba umugaragu ! ".
Bukeye kabiri ngo " ubwo adataha,
Abaye Intore aracyaneka ! ".
Naho ibikumi byabuze senge,
Ingaramakirambi ni ryo rikwiye,
Ibishubaziko ryo rirasanzwe,
Biti " Ararutaye Imbabazabahizi ! ".
Nti " Reka nkiranuke n ' ibihinda,
Maze ngutake barire n ' ejo,
Kuko umutima ubimye icyanzu,
Nanjye nzabarege icyo cyaha,
Cyo kwitambika mu rukeye,
Imana yasezeranyije ishishoje ! ".
Reka nze mbiguhe karabo kanjye,
Iri sha ry ' ishyanga barenga ayabo,
Umukoro wundi naba nkuroga ! .
Hari ababuze senge ubu bisenga ,
Hari abatikoma umuryasenge ,
Hariho abayisengera ku cyavu,
Bagira ngo bayishyingureho ibyaha,
Hariho abo byihishe burundu,
Hari n ' abambaza iya Bahanda ;
Hari abahonda intozi bikomeye,
Hari abikirigita ngo batwenge,
Hari abarota amanywa y ' ihangu,
Hari abo izuba ryihishe cyane,
Hari abo ubutore bwabuzeho icumbi,
Bacumbagirana ingobyi y ' ibicumuro !
Indege yaraje baravugishwa
Mbyima icyanzu mbita ku cyavu
Ngo nkwizihire ingoma ibihumbi
Wowe unzi intege ndetse n ' ingendo
Kuko ari wowe wangize ingenzi
Nkaba ndi Ngenga kuva nkikumenya.
Manzi yandinze kuba Ruhabwa
Ukangira Ruhamwa mu mutima wawe
Umpa " COLOMBE " unyongeza " JOYCE "
Ari bo "MAHORO " n ' " UMUNEZERO "
Bituma iyi nganzo nagize intwaro
Ikugira isonga mu Badasumbwa.
Humura Simbi,
Urwo rugamba nzarusohoka
Nze ngusange ntasitara
Nsa n ' intore idasobanya injyana
Udutaranga murage intimba
Azahunike ahatava izuba !
Nanyuze ku muranga ,
Akunsimira uburanga,
N ' imico itagererwa,
Ni ko kukugira umuraza ;
Ntitwahuye nyakijoro ,
Dukubutse urubyiniro ,
Kuko ibyo no mu butoya,
Utabigize intego.
Nagushatse hakeye,
Nsanga uturuka i Bukeye,
Sinakurushya na gatoya,
Ngo nguhige mu butoni,
Kuko uteta ubikwiye,
Ubarusha njye ukurata !
Manzi yandinze imanza,
Wowe Imana yaremye inzirikana,
Reka ntere ipfa utagutunze,
Usashyoma akadutaramana,
Uwo azasaza atarambye,
Wowe ukiganje ku nteko ,
Y ' uyu mutima naguhariye !
Marayika w ' inzozi zanjye,
Mpa irindi joro mene igitero,
Nze ngutere udutotsi twiza ;
Kuko ngukumbuye Juru ryanjye.
MUPENZI BASINYIZE VENUSTE
( Igitonyanga cy ' urukundo gitera icyizere cy ' ubuzima ).
Gituwe umugore we w ' indashyikirwa JETOU ! Bxl 23/01/2016
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Mupenzi Venuste -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 446 autres membres