Ntambe ineza
045. NTAMBE INEZA
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Impakanizi". SEKARAMA. Yakivugiye i Mukingo, mu birori byo kwimika Imfizi y'Ingabe yitwaga "Ntayozisa". Iyo Mfizi yayitatse ibisingizo nk'igaragaza ubutwari n'ubugiri bw'umwami Rwa-bugili. Imfizi mu nka igereranywa n'Umwami mu ngabo ze. Mu musayuko wacyo, niho Sekarama agaragariza ko yagihimbiye gusaba inka Rwabugili; ariko yitwaje iyimikwa ry'iyo mpfizi.
Mugice kibanziriza "impakanizi", iki gisigo kirarata ubwiza bw'yo Mpfizi ku buryo bitabona uruvugiro mu ndimi z'amahanga. Muri icyo gisigo, Sekarama ntamateka akivuga mwo ku buryo bufututse. Aravuga muri rusange ko Rwabugili ari "rwa-bugiri" nyine: nyirimbaraga zidatungwa agatoke.
Ntambe ineza
None iciye amahari imihigo,
Imfizi ya Ruhima-nshuro
Irabahinga ubudehe,
005 Nkicarira inkoni.
Nibacukire ibace ku iriba
Baracumitwa n'impame ya wa mugabo,
Iraganje nkagabana.
Yarabemeje ababa ku ngezi ya Rubabo
010 Irakorera iry'iburyo,
Bakiruka abanyabyaro.
Yarikaza ikaribangura
Yariboneza mu cyico icumita i Buzi,
Bakagwa i Bugeni.
015 Riri ku ngeri irushya amato
Rirakubitanye ishema,
Irisuzuguza Mugara*.
Ntambe ineza y'ino Mana
Iteretswe n'indi Mana,
020 Irafite amabara yose
Ingezi iyisheshe ku mubiri.
Mu ntege yahasaguye intanage*
Iya Ntegure ihacyura inzobe,
Urweru rurayisaba ku mubiri.
025 Ku matako yahateye amatashya*
Iyavanga n'amashinjo*,
Ihavuna za nyamuraza*.
Mu muraru wa Muringa* iba inyange
Irabyanga ibyo gutendwa,
030 Imigisha yimukira ino.
Ku ipfupfu yahatondagije inziga,
Mu izingiro ryo mu maso
Ihatega inganji*.
Mu Ruhanga yahatatse amasimbi
035 Hagati y'amaboko ihatega urugori,
Irabengerana amaraba.
Ntambe ineza y'ino Mpotore Mpama ateretse,
Ya Mpotoye ibano ya Mikore
Ndayirata uburyo yacyuye imigisha,
040 Ikwungura urwuri.
Amaboko yayakwije ibihugu
Iyobokwa n'ibihugu byose,
Birayisanganiza amashyi.
Yayoboye u Ruyenzi yabanje u Butoyi
045 Abo kuri Tambiro nibakwitabe,
Wahagwijije amagana.
Yahageze i Kagera
Mugera-nzira wa Mugabo-nkande,
Wa Mugabo-wesa
050 Wa Busuhuko bwa Mikore,
Ngaha iracumita Ntare
Akabira ku musongati.
Itukuje ihembe iya Ruhingo
Ihingamiye iz'amakeba,
055 Izanye Gisabo ku muheto.
Yamutsindishije uruhanga
Imuhunguye ibihugu,
Amashyo iracanira
Turahaga iminyago.
060 Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura*,
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje.
CYILIMA I RUGWE
Iyi mfizi uterekeye abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Rugenda
Rwagenderaga imigisha y'ibihugu,
065 Yereje kubihungura ingoma.
Ni we wagendanaga ubuhire
Buri mwo ubuhatsi*,
Muhabukira-guhora wa Buhungiro
Bwa Mihigo ya Mpibicuba*,
070 Ni we waca Bihembe kuzacanira.
Aturonkera ingoma n'inganji
Na Nyirangobyi na Mugoruvoma,
Amazi y' Imana
Amushyira i
075 None ni ho abagabo aba ba Mibambwe
Batubyarira Rweza-mbuga,
Bose baramusanga i Bwurira-mirishyo.
Nibo badukamira umutuzo,
Bene Mutamura-de
080 Ni bo babonera Imana,
Ikabona u Rwanda.
KIGELI I MUKOBANYA
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Ruboneza-cumu
Wacuranya umugoyi i Gombeka-mana,
Amutera iby'urubibi*
085 Ruboneza-mabano rwa Kamara-mpaka,
Ziravuga uruhinda
Ruboneza yambitse Nyamurunga* na Rubaya*.
Nguko ukwo rica inkamba,
Curinkumbi yaryenze inshuro araye
090 Aca Umuhunde amaguru.
Abahungu ntibahumbira urwa Mirabyo*
Bamuhunguye impenda* impaka zirashira,
Masheja atekanye n'Imana ku Mahisha-bageni.
Bareba impundu zivuga urwunge
095 N'ingoma ziri mwo Umugabe,
N'inka ziri mwo umugabo
Uwo Mugabe agaherezwa,
Nyamurunga* na Rubaya*.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Mugarishya
100 Umwami waganza inzige n'inzara,
Arakubita inzimu*,
Atsinda amahano
Yamagana amacwa*.
Abo nyine abirukana cyane,
105 Ngo abageze i Mpororo
Abica mwo uwabagenzaga,
Amuhamba ku mugina.
Mugabo w'ishema
Washimwe i Kabare ka Rukuge,
110 Akubutse ava i Mabiho
Akura Ndagara ku ngoma.
YUHI II GAHIMA
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi nterekeye Abami
Uyiterekeye Nkubira,
Umwami wakuburaga inka
Za Misongoro ya Misesero,
115 Iryo shyo akaricanira i Kirasagwa-basabyi.
Intumwa yari Rwamanywa
Rwatsindaga Rwimbariro,
Ngo azagarure impanda nka Mpatsibyaro*.
Ni we Rwamucyo rwatsindaga Rwimitende
120 Muteri* iteze ikamba na Birorero.
Azana n'izo ku Rwera-bara
Rwera-mu-bicu rwa Gacura-nkumbi,
Icumu ryagoramye* uwo araza ararigororoza.
NDAHIRO CYAMATARE
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko ilitukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Rugambirira-byaro
125 Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi
Ni we wadushakiye Nyamurunga*.
Zabaze imirimo n'imirima,
Miramagwe imwuhira mwo amata
N'amagana n'amagara,
130 I Maganda ya Gahuriro
I Bucuzi bagashe kurorera.
Ati: twigure Muteri*,
Batukura
Ndayisanganywe Nyamurunga*.
135 Ayitanga urubone Ruboneza-byaro,
Izaza ihawe impundu zivuga urwunge.
Izaza guhimuriza Buguri na Rwoga*
U Rwanda ruzayumva ruseke.
RUGANZU II NDOLI
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Karuhura
140 Wa Muhumuriza w'inka n'ingoma,
Rwihunda-mugisha rwa Kanyuza*
Waduhaye Mukiga zigakamwa.
Zagashe kuvumera
Ziba nyinshi mu Rwanda,
145 Zirakamwa umutuzo,
Na n'ubu ntizirareta
Imbizi itemba mu moko.
MUTARA I SEMUGESHI
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Iyi Mfizi uterekeye abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Rugira-ngoga
Nyiri ingabo y'ingoga,
150 Yakandagiraga amazi ya Rusuri
Amasuri akayabiza i Kigasari*.
Nta mpaka zagiwe i Bugore-gusa*
Yahagororewe abahakwa arabihakira,
Amagingo ayageza ubu.
155 Nta cumu bahinduye i Bugira-shema
Yahahunguye impenda*,
Impaka zirashira.
Arengeje imbago yambutsa Nshiri
Yendera ho n'ubwa Ngiga,
160 Atsinda imbuga zombi
Amagana arishya* aragarishya*.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Data mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire uko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Kizima, bazina bawe
Muzimbanwa-buzima wa Mazina-ataha,
Umwami wateze ikamba,
165 Akadukuburira amagana.
Rukabuza wakuburaga ingundu*
Nka Mikore ya Mwikozi*
Wakubita abanzi
Bakagwa intenderi.
170 Yatunyagiye iz'i Nkwi-ntoyi
Atabarutse ubuhoro,
Araheza abanzi ba Gaca-makungu.
MIBAMBWE II GISANURA
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Muca-nkamba
Nyiri icumu mu Icene.
175 Yaricinye ho inkoni
I Nkoma baricura imiborogo.
Amuhenja amaboko
Amukinduye ibitugu,
Amatako aratana.
180 Ngo agere i kuzimu
Aratagaguza amagambo.
Icyo kiyaga mukora ku matama,
Nti: ni ko impfusha ziteranya n'ababyeyi.
I Byagira-misomyo kwa Mugana-ruzi
185 Barebye umwami wabo,
Akimbirwa mu isenga,
Yarigita se bakwimika uwuhe ?
Uhambwe i kuzimu
Ntateze guherezwa ingoma,
190 Ahinduka ingegera
Ntiyubakirwe nk'abantu,
Agahabwa urutsiro,
Agakubitwa urw'umuhezayo*,
Ntiyubakirwe agatsindwa iyo ku gasi.
YUHI III MAZIMHAKA
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Miheto
Nyiri umuheto w'ishema,
Wa Mwami washenye ijabiro rya Rwajoro*.
Ukajya wumva iyo nkuba
Abyagije intumbi i Gatsindwe,
200 Asize apfakaje Nyiramwambutsa.
Sindumva undi wamuhunguye
Ngo amubyarire indi Nkura,
I Nkoma ubupfakazi buhasibiye kabiri.
Twebwe ho Umwami wacu ni Kigeli,
205 Ntaturana n'ingunge*.
Aba iyo ingoma ziramutsa se Kigeli
Zikiheta Kigeli,
Ntabangikana, ni wenyine.
Avuka i Nduga akima u Buganza,
210 Ugasanga aramutswa ibihugu byose,
Ngo : ingoma yawe Mugabo we !
CYILIMA II RUJUGIRA
Data Mugabo w'ishema
None washoranye inkangura
Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje
Iyi Mfizi uterekeye Abami
Reka yivuge ibihugu
Uyiterekeye Ruyenzi
Nyiri ingabo i Buyenzi,
Na Muyenzi wa Shorera
215 Ibyo se mukabyumva ngo zarwanye.
Ntubaze izanesheje,
Urore izambaye Mutaga
N'izishoreye Rugabo* umwiri*.
Ukajya wumva ibiti bicika mu Gitiba,
220 Nayo Mutukura* isengwa kurora imyiri*.
Izateye shuma zitaragera i Shororo
Na zo izejeje Imana,
Impenda* zasagutse
Mu mirenge ya Jabana.
KIGELI III NDABARASA
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 440 autres membres