Mbyukiye mu ruganda
044. MBYUKIRE MU RUGANDA /
DEMAIN MATIN TOT, JE ME RENDRAI
A LA FORGE
Ce poème est de la catégorie Ikobyo. Il
parle de guerre de ku –Buntuzindu et Murago au Bunyabungo dans l’actuel Congo
Démocratique qui a eu lieu en 1879. Le poème avertit le roi de ce pays, nommé
Byaterana, qu’il doit s’attendre aux represailles de Rwabugili qui ne se laisse
jamais provoquer impunément.
Mbyukire mu ruganda,
Rugambirira-tabaro
Rwa
Mutabazi wa Cyamatare,
Ngukarize ibyuma ndi mu bahozi.
005 Nkaze uruhame
Nkarambure iminega,
Mpumurize inkiko
Nvuze
inkongi i Buguru*
Kwa
Rugarika-ndonyi*.
010 Yicariye incacanyo*
Ni
ace amajyo y’ino nkuba,
Ubwo ikubira intara
Baragwa intenderi.
Ko
ihinda se
015 Bakaba imyangari*,
Ko
irabiriza i Bugote
Bagacura imiborogo i Buguru*.
Ko
ikubita nk’iyo hejuru
Nk’imwe yakubitaga Mutaga,
020 Uwo
mutaga Nsoro agacuzwa.
Kabone n’aho yabaye
ari Umwami,
Nandetse ari umuterekêre
Yategereye umutaga n’abatesi,
Ungana utya
025 Mutereza-shayo wa Shoza
Rya Nyagushimwa wa Mpibicuba,
Amacumu azamuhinduka ari mu ntoki.
Ntabare imisare
Iracyashyamye ku rugamba,
030 Iyo Mpfizi ndagiye
Irivugana imiganzanyo.
Ntisongerwa jye uyitahije
Ntikomwa imbere.
Izo kwa Mwendo, iyo ihacumise,
035 Irica ikazirimarima.
Izo kwa Mwendo ntiziyihunga
Yazihinduye inkobwa,
Inkora yabaye imwe aracanira
Ziba inyambo mu Rwanda.
040 Henga uzamwifatire mutirutse
Rwiyerekana-muheto Mpibicuba,
Ntawe
ugira amatungo n’utubyaro
Akazakwikorereza.
Ahubwo areba inzoga
045 Ntisibe kurugata,
Akarabukwa ino agutura
Tukamutuza urukano*.
Biti
ihi se, akaba impunzi
Akamenaguza agenda,
050 Ayoba iyo avuye
Amajyo akazamuhindukira amabuye.
Arabeshya ntawe uhunga inkuba yo hejuru
Iyo
imukubiye mu kirumbi,
Iramwica n’urubyaro ikamusibasiba.
055 Aho ga Kigeli
Nta
we ukwambuka nk’uruzi,
Ruhinduka Akagera
Maze ishavu ukaryimara
Ukaritura Rubanda.
060 Ukwambutse iyo ageze mu nzira
Ubona
agwiriwe n’inzira,
Nzogera ya Kanyuza*
Agatagarana ibinyita akarigita.
Biti
ihi se, ukamuteza imisambi
065 Ibisiga bwajya gucya bikahakanira,
Akihebera amagambo yavuze.
Ukabanza ari jye ugenga Nyamunsi,
Nkamucira iminsi migufi
Gatsi
igacika.
070 Iyi ngoma ikambarana ingoga
Ukaba
ushinze umugani,
Nyamurwana wa Mugaya-mbûzi
Aho
ntawe uzakujya mu ruhando
Akihereza ubugingo.
075 Ntushyamirana uri ku ngeri,
Ntugerereza ubizi
Ko
wabwiye Rugina* imyasiro*.
Rero
ukubita nk’iyo hejuru
Urarabya bakarahuka ab’i Mivugu,
080 Ukivuga ikavumera Rugina*.
Wishe uw’i Mudahuga
N’uwo mu ntara iri i Mpunga,
Impundu zivugira i Kambere
Barosa ziragusanganira ingoma.
085 Kigeli wishe uwo mu Mugari
Wica n’uwo wagaritse i Makaraza,
Ubasangiza ibambo
Nk’imihigo ijana yakunze.
Mbonye uwo mushi
090 Ari we usigaye acurwa
n’agacuma,
I Tubuka-bisimba rya Nyirabicuba
Icyanyereka aho asutamye,
Maze nkamubwira amahame nihanura,
Nti: azihereza ubugingo ate ?
095 Nkamubaza Mutaga,
Ubwo yambariye i Nkanda
Aje kutwigera,
Yatabarukana musango ki ?
Agasiba n’iy’amahembe
100 Akambwira iy’inkungu,
Mutaga niba yarasubiye iwabo
Kwiyereka Mwezi,
Akaba antsinze impaka
Nkihorera tukoya.
105 Uyu Mushi kizi ari we
wizize
Nzugu* idaheranwa
Ya
Nziguye- inkiga,
Ya Nyirankubira na
Nkarara
Ni
inkuba ikayasaguza amakombe.
110 Kizi ari we itaye mu rugote* Rugina*,
Ingoma ya Rugo-runini
Nzaba
mpari imwivuga Nyamurunga*.
Aho muruzi iri zinga,
Nk’iryarariye mu isambu
115 Ngo arasamba ajya kukwigera,
Ngo arashaka ubudehe
Jye
nzaba mpari umukinduza iminega.
Ino
ngoma ya Karume*
Ntimenya kubangikanya,
120 Aho
izamubambuza imifuka.
Nzaba mpari jye imesa ku mugina,
Yahebye amagara
Amaganya yamwuzuye inda mu maraha*.
Nzaba mpari yahindutse isereri
125
Atakigira umusango aho yaseze,
Aho azabusenyera
ijabiro.
Henga azatsindwe na zirya mana
Za Mihigo ya Gacura-nkumbi,
Yatoreye i Kibirizi.
130 Niho yabatsindira abaziza uruhanga,
Ruhimbaza-mihigo rwa Gacura-nkumbi
Uramutuza ngo araguture urukano*,
Ngo
narutindana uteme* ingusho.
None
ntiyajya kugucikanira amacumu
135 Waje kugandura,
Ntuhasiga n’uwo kubara inkuru.
Bakabije igisoryo*,
Mbicira kubarimbura.
Nzagumya ndebe ibifuma byabo
140 Mbirangirize mu cyoto,
Nyobore icyago mu Bwiyongera-shyano.
Naho
iwacu ujye wumva ingoma
Zisumana n’impundu mu mpinga,
Zirangamiye ubukombe buhamye.
145 Bwahinguka Ntubuzi ya Mutara,
Ngasanga arazivugana imiganzanyo*.
Gumya
uganze usa na Ruganzu
Wabujije amahari guherezwa ingoma,
Bicurira ingoyi.
150 Gumya
ubivuge mbace inkunga
Cura
inkumbi ubacukure,
Ab’amakeba bari mu cyunamo.
Watsindiye inka imikiko
Wakuye izindi i Mudahuga,
155 Wahinze
ubudehe ibyaro.
Koko
rero sinavuga ay’intwari
Ngo nyahumuze yose,
Ndacyateze andi na none
Mvuze
ayo yambere.
160 Uzampe iteka ry’aho ntura mu gihugu,
Rugorora-mabano rwa Ngeri ya Ruhima-mbogo,
Ujya
guhinga ubudehe ibyaro.
Ntumbwire undi njya guhingira
Wanshinze umurima guhinga,
165 Umubyizi nkawugusohoreza.
Nahinguka ukampemba izinanuye,
Naho nagera i
muhira
Ngasengerwa, Uriyumvire.
Ugasanga isoni zinkora
170 Zabankoma gutura,
Nkorera uyu Mwami wahawe zakunze
Agakiza ibyaro amajosi.
Cyangwa mbwira undi unsiganya
Numubona njye gusezeranywa ibuhutu*,
175 Njye guhinga imparo ibututsi*.
Nateguye izi ngoro
Nizihiye abagabe,
Nabwiye abagabo inzoza*.
Nakubwiye ko uzatsinda
180 U Bugende n’u Bunyabungo,
Bwasebye, buce inkunga
Ndi umurwanyi nzakugira mu mihigo.
Mpa impigu narakwereje
Nagufashije abanzi ntakubeshya,
185 Nkenya Mugasa ubugingo
Uwo munsi imyiri* ye,
Urayicanira ku rugamba
Ruganza-bashi urica, ndasongera.
Ariko gasanganwe abakurwanira
190 Utekane , Muteri*
Untegekere imbyeyi,
Ni wowe Kizima
Urantuze mu Rwanda.
DEMAIN MATIN TOT, JE ME RENDRAI
A LA FORGE
----------------------------------------------------------
Demain matin tôt,
je me rendrai à la forge,
O le Préméditeur de la guerre,
Souche
de Mutabazi , fils de Cyamatare.
Je vais aiguiser tes armes, car moi-même
je fais partie des vengeurs.
005 Je vais mobiliser les combattants,
Apprêter les javelines,
Pacifier les frontières,
Allumer l’incendie au Burundi
Chez
Ntare.
010 Celui-ci
est assis sur un gouffre.
Le salut qui lui reste est dans la fuite
devant cette Foudre,
Les habitants tomberont raides morts.
Dès maintenant, dès qu’ils l’entendent
tonner,
015 Ils tremblent de tous
leurs membres,
Dès qu’ils voient ses éclairs à
Bugote,
On entend que des cris de pleurs au
Burundi !
Cette Foudre frappe comme celle d’en
haut,
Comme celle qui a frappé Mutaga,
020 Le même jour qu’il
dépouilla Nsoro.
Même s’il était un vrai roi,
A fortiori qu’il n’est qu’un « roi
rituel »,
Il devrait attendre la cérémonie d’investiture
Digne de
la circonstance.
025 O toi, le « Retireur
du bourbier »,
fils du
« Maître des abreuvoirs »,
Souche du « Digne-des-
félicitations »,
fils
de Cyilima,
Les lances qui vont se tourner contre
lui sont
dans ses propres mains.
Je préviens les blessures
Qui menacent toujours au front de
bataille,
030 Ce Taureau que je garde
Ne cesse de chanter ses victoires.
Il n’a pas besoin d’aide pour achever
ses victimes,
je
le certifie moi
qui passe la nuit chez lui,
Rien ne le fait reculer.
Lorsqu’il tue les habitants de chez
Mwendo,
035 Il ne laisse aucun
survivant.
Les
habitants de chez Mwendo qui ne le fuient pas,
Ils sont devenus ses sujets de la région du Nkobwa.
Ils sont regroupés autour du foyer
pastoral commun,
Et appartiennent désormais au troupeau à
longues
cornes du Rwanda.
040 Et voilà que tu
l’attrapes sans devoir engager
une course,
O Cyilima, le « Danseur à
l’arc »
Quiconque
possède du bétail et a des enfants
Ne s’aventure pas à te provoquer.
Au contraire, il cherche un cadeau de boisson
045
Et te l’apporte tous les jours.
Il se présente ici et
reste avec nous,
Nous lui donnons une demeure parmi nous.
A moins qu’il ne préfère garder le
statut de réfugier
Et que le lendemain, il se remette sur
la route.
050
Sans pouvoir retrouver son chemin
De telle sorte que ses
chemins aboutiront
dans les impasses de
pierres.
Il se trompe celui qui
fuit la foudre du ciel,
Lorsqu’il l’attrape dans
un lieu inhabité,
Il le tue en même temps que toute sa progéniture.
055 Eh bien, Kigeli,
Personne ne te traverse comme un fleuve ordinaire,
Tu deviens Akagera,
Et tu satisfais ta colère
A la grande joie du peuple
rwandais.
060 Quant à celui qui te traverse, lorsqu’il est encore
en chemin,
Le chemin tombe sur lui ;
Ainsi Nzogera, fils de
Kanyuza
Voit se disloquer les
membres de son corps
et il disparaît sous terre.
A moins que tu ne le
livres aux grues-huppées,
065 Et qu’au petit matin, les gros oiseaux aient fini
de le dévore,
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 440 autres membres