Intege z'ubusaza
Intege z'ubusaza za Sekarama
Nsigaye ngenda ayintamire,
Intaho yanjye ni ngufi!
Ndareka aho najyaga nigerera,
Hakambera ijuru-inyuma!
Ndigendera ay'abasinzi,
Singisimbuka akatsi!
Ndagenda nikubita umutego,
Nkiyesa imbere yanjye!
Nsigaye nigendera ay'umucuko,
Ndacuma akarenge!
Nava mu gikali njya ikambere
Imvura yose ikampitiraho!
Nsigaye ndi umucuze nk'intozo
Ni yo babona yashaje
Bakayambura imisibo!
Ndacyakora se iki Bahe banjye!
Uru Rwanda ko ntaruhingamo sinahure,
Singire n'intege zo gufata inkoni
Ngo njye kwihakirwa bushumba,
Uko murora, nzahereza he?
Nabuze uw'incuti wanshorera
Tukagenda umuseke ucyeya,
Ngo antereze inzira ya Rutare,
Ngo nsangeyo Rwabugili wahoze antunze,
Maze rizarase ngeze mu bitwa bya Munanira!
Ngo nimpinguka ambaze bwangu,
At: "Uracyakora iki Nyarusaza,
Ko watinze kunsanga ino?"
Nti: "Ndi aho, singitarama ku manywa,
Singitarama na nijoro:
Lya jambo nahoze mfite liragatabwa!"
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Sekarama ka Mpumba -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres