Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 2

UMUVUGO II
Ingurube ikangaranya abashumba bo mu Muhozi

Intamati izimba ibinyamahembe,
Dore rukangaranya-bijumba.


85 Ndagiye inyumba y'ijosi rinini,
Iya rufuhira mu bishamba.
Ikaruta intama zo mu bakungu
Ikaruta n'inka zo mu Batutsi,
Ibyo nta n'umwe ukibyijana.


90 Ikarusha inyambo kuba urujuju,
No ku bicebute ikazibumba:
Aho ziba zamuje mu mahembe,
Izirusha umwijima wayisabye,
Umunsi itera abo mu Muhozi, (7)


95 Ikona imirima bukigoroba,
Yaje igambiriye ibijumba
Ijya mu mirenzo irahayogoza,
Ihorobya izuru iba igisongo
Igira ibisinde irabyerereza


100 Isiba imigende iraringaniza.
Imaze guhimbarwa n'umurimo,
Ihatsika izuru ihata ibitengu,
Ikubira hirya ikubira hino,
Icyuho iciye kiruta umurima,


105 Icukura haruguru igeza hepfo,
Amayogi yose iyagira intabire,
Imara ikirumba nticyarara,
Impumu zije ntiyabikangwa
Irazipfukirana itera ahandi,


110 Aho irahacumbika biracika:
Ikubitaho umutonzi yatyaje,
Ikoza ku bwoya irakubeta,
Iwukaza ubugi ngo butagimba!
Isonga ryayo irishyizemo ubumwa,


115 Ituruka haruguru y'ubuhinge,
Iterura irengereza imugongo;
Mu ruharuriro irahacukika,
Ruruta amayogi rurayasumba.
Abahahinze ntiyabaryarya;


120 Irimba, ibereka injumbure.
Yanga iby'amazimwe ya rubanda
Ihitamo kuhabumba rukumbi,
Ihagira inkuke yo mu nyambo
Abanyamuhozi ibahaka neza.


125 Imaze kurengeza imbavu zose,
Ibura uko yamiragura ibindi,
Igira ibijumba ibisasa neza:
Ku bya kandore iraharambya,
Ibya magabari irabyisegura


130 Ibya gisabo aho yabitinze,
Ibondo ryayo rirahashikama.
Ukwo yagakuye karunganwa,
Ihagika mu ijigo nk'ibitabi,
Nuko ubwangati buyiturutse,


135 Igumya gusemeka ubukungu
Ibura ukwo irambya birayigora
Ishaka ubwihina birayumya:
Nuko igangara ukwo yahagaze.
Mu nda hibyara amahane


140 Buba uruvuyange birahoga!
Ibiyoka byibuka kwigorora
Abantu bose bavuza induru,
Abararirizi ni bwo babyutse,
Babazanya iyo ntare iroha urwunge


145 Ngo : "Irarohera epfo iyo mu gishanga!
Kandi ubanza atari isanzwe:
Iyo rwabwiga ifite ijwi rindi,
Riruta ay'intare zo mu Rwanda!
Murabe maso itamara ibintu!


150 Abafite inka ariko murite hanze:
Yabatsembaho ayo matungo
Ejo mwarundurwa n'ubutindi
Ubwo mudatunze ya nka y'ubu
Bita "Indyohesha-birayi!"


20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres