Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 4

UMUVUGO IV
Urugendo rw'iyo Ngurube, kuva i Butare kugera i Nyanza: ibambira umuhanda, modoka zibura inzira.

280 Ingurube iryohera mu misango,
Iya rwisumbura ku ntama,
Nkunda impogazi y'imihore,
Iya rusukirwa n'abo mu nzu.
Isonera amenyo y'abayishiha


285 Ikarusha isake gushya mahwane
Igira imihore rutagugumba,
Igera no mu nda igahwekera:
N'uwayiriye agaheza utubavu,
Ntagugarirwe yabera.


290 Umunsi Padiri uwo ayitanga,
Yaje u Bwanamukari ihaze,
Ihaga amabondo iziba imihanda
Mashuba zose zirahagarara,
N'abadereva baracemererwa;


295 Baravunura bajya i Buzungu
Kubasiganuza inzira yindi,
Kuko iyabo ifunze neza;
Ingurube yuje no mu miserege,
Bakaba batageza kuyikikira


300 Ngo iruhande babone umwanya.
Arabibasubiza uwo mu rukiko
Ati: "Reka mwihimana se na mwe!
Nta mihanda ibiri naharuje!
Mpimbe uwundi se mu kirere


305 Ari ukugirango mbone aho ndara?
Nk'icyo kintu se nkigire nte?
Nta bwo muzi ibirori byacu?
Cyatumirijwe kubyizihiza
Na njye nzagenda ejobundi


310 Negutangwa aho bagiketa.
Nimugikurikire mwitonze
Mwige intambwe nk'iz'abantu
Aho kizishinguye muhaze,
Kugeza aho kiribuze kurara


315 Ubwo kiraseduka mu muhanda
Muhutere mujye iyo mwenda!
Na mwe mwigira ako gahinda
Kirabagora iby'uyu munsi
Nta we uzongera kugitunga:


320 Icyo ni icyaduka kidahoraho!"
Ingurube igomagira umuhanda,
Iwuca ibitengu henshi cyane,
Ari n'ikizuru ari n'ibibari:
Intambwe zayo ziranihurana,


325 Isi kiziteye iratengerana,
I Nyanza bumvise imirindi,
Induru nyinshi zirasahaha!
Icyo bikanze kikaba imvaho,
Icyo baketse ari ibihuha:


330 Bo bikanze igishitsi cy'isi,
Naho iyo ngurube ari yo ibiteye.
Byanze guhita bararikenga:
Babanga amatwi barahuririza,
Babazanya indi mpamvu ibiteye.


335 Intumwa zikwira aharengereye
Barayirabukwa iri mu muhanda.
Bajya guhumuriza amashuri,
Ngo: "Nimukomeze kwiga inyuguti,
Mwegukuka umutima bundi,


340 Kuko impamvu itumye bicika,
Ari imashini yo mu Burayi
Igeze i Buhimba iva ku Ngunda."
Ukwo cyegera barashishora,
Ya mashini ibamo igisimba.


345 Bamwe ngo: "Ni inzovu twabwiwe!"
Abandi ngo: "Reka mwitubeshya!
Inzovu zisanzwe ukwo tuzibwirwa
N'ubwo nyine tutazibonye
Nk'enye zaguranywa iriya!"


350 Babona umuntu uturutse urw'iyo
Bamushiganuje arababwira,
Ati: "Ni ingurube nk'izi muzi!
Ihanitse urwego ijya mu ibondo
Izibye umuhanda murabiruzi.


355 Ababona nabi iri bubagereho!
Ibyo biyikurikiye by'ibiyumbu,
Si ibibwana mutabikeka!
Ni amamodoka yabuze akayira:
Zayigaragariye bugisesa;


360 Ubu zirahindisha amahoni
Nyamara y'ubusa, nta cyo yumva!
Na njye kuyicaho ubu mureba
Ni uko ninyuriye iruhande,
Nca mu bisambu no mu ntusi,


365 Ndagota neza ngaruka hino,
Nza mu muhanda ndikomereza.
Abayirebye bacyitonze
Bahoze bagarura ab'impunzi
Ngo: "Nimugarukire aho muhinge


370 Si igisimba ga ba nyabusa!
Ni ya yindi yo ku rurembo
Abanyagikari bahezereza
Bayitekanye n'utunono,
Ngo ari yo "Indyohesha-birayi."

 



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres