Irihozwe none rizavugwa ejo
Irihozwe none rizavugwa ejo
Umwami wimye none ni YUHI,
Izina risanzwe ni MUSINGA.
Ingoma yahawe ni ubukombe
Ntigikotanira iby'abandi,
Ubukuru bwayo buraheraheje,
Ibaye impangare nk'izuba
Iyo rikakamba ijuru ricyara,
Umunsi utyaye rikaba ihangu
Abami babimbuye umurishyo
Ni nk'izuba rya mu gitondo
Lirasa ryoroheje ubushyuhe
Ku gasusuruko rikazuyaza
Ryajya kwema rigana iheru
Aho mu mfundiko y'igisenge
Rigasagamba ijuru mu bwiza
Rikaba uziraho impiza.
Abasekuruza b'ingoma zindi
Baratsinze barema u Rwanda
Umurage warwo ntiwabahwema
Banga kumva ingabe iruhande.
Ibihugu bindi birabibumba
Umwaga wabo utura inkiko
Bagira Rurema wabibeteye
Irabahugukira irabayobora
Amaso yabo iyaha urusango
Ruvuta amahugu aza kubakeza
Amaboko yabo agaba ataneshwa
Imihigo yabo yitwa « icy'umwe »
Ibaha gutunganya iki gihugu,
Bagitegurira ingoma y'ubu.
Iherezo ibonye inkiko ziheze
Ingoma y'u Rwanda ari ubukombe
Irembuza abazungu I Burayi
Bazana amajyambere ahanitse
Yuhi bahangana amaze kwima
Idini ya Rurema yadukira aho.
Ibyawe biraruhije Musinga
Ntabwo uri umwami nk'abandi
Abakubimburiye ni kera
Bamaze kujya mu bitekerezo.
Ubavuze neza mu mico yabo
Ubagaye cyangwa amageso yandi
Abo bagabiye ntibakiturimo
Ntawe byateramo akantu.
Kabone Rwabugili uheruka
Abo yatesheje baragiye
Bamaze kuba mbarwa simbeshya
Nawe ubwo agiye kwibagirana
Naho abo wayakamiye bakuzi
Nibo badendeje mu gihugu.
Kubona kandi ko batubyaye
Imivumo niyo idutera ubwoba !
Nabakugaya kandi ni benshi
Uwakurata akagenderaho,
Mbona ko zamurya butahira
Azira gupfobya ingingo zabo
Ibyawe biragoye urabirora
Impande zose biraduhanda !
Ubimpe nubahuke kukubaza
Ngira inama uko nagenza
Ba so baguhaye ubwami,
Mbe nabaratiye ishyaka bose
Ninkugeraho mere nk'ikiragi !
Mbwira kurahirira Kalinga,
Ukuri gusanzwe kurushya abantu
Ukoraho ukumva ari nk'umunyonza
Ihame riryohera amatwi yacu
Niryo berekeje ku bandi.
Na hato utankeka uburyarya
Nsutse ku kirago ibyo ntekereza
Umenye ko ntazanywe no kukwinja
Ari ukugisha inama ibyo gusa.
Umuntu utangiye ibyo guhimba
Asanzwe ashira ubwoba urabizi
Ikiguri cy'amagambo dutinya
Haba ubwo anyaruka agakozamo agati.
Ngirango ntuyobewe ko hariho
Abahwihwisa bongorerana
Ngo igihe yimye Ingabe Kalinga
Bayitungamiye Mibambwe.
"Utazi irengero ry'amagambo
Ngo avuga ko umuyaga ari igaju "
Nta miziririzo nkurikije njye :
Umwami n'uwumvwa n'igihugu
Apfa kuba ari umumhungu wa nyirarwo
Adataruwe I bwoko muhana.
Ntawe uvukana imbuto na buza,
Uko injiji ziyemeza icyo kinyoma.
Uretse jye ko ndi Umukirisitu
Si mbe nitaye kuri utwo
Nzi uko batora umwami nyirarwo
Kuva aho ninjiriye mu Bwiru
Ingoma watesheja Rutalindwa,
Sinkibyumva inkuru mbarirano,
Aho banyerekeye umuzi wabyo
Naretse kukugirira amakenga.
Sinshobora kubirondora
Kuko bandahije kubihisha
Kereka ingingo imwe niyo nduzi
Ishobora kwerurirwa rubanda
Ntabwo bazi ibyo ku Rucunshu
Ko byatangiye ingoma zindi
,Ko ari intambara y'akarande
Ihera kera kuri Mazimpaka
Ko kuva Cyilima giheruka
Abiru bagumya kuzibika
Yuhi Gahindiro akabigogora
Akabiha inzira ikwiriye kubiheza
Mutara Rwogera yabigeramo
Akima ari inganzwa inogereje
Agakosa mu izingiro ryabyo
Ari nyina ushegeye ibyaziraga !
Ko mu itanga rya Mutara uwo
Rwabugili yimitswe mu bice
Urwa Mibambwe rwo ku Rucunshu
Akarukirira ku kaburembe !
Simbivuga impuha ngo mpimbe
Abiru baracyariho bemshi
Nibo nabyumvanye mu mvaho
Ndatangara mbura undi mbwira.
Icyampa ngo rubanda rw'Umwami
Bareke kwikorera Ubwiru
Be kugira ijambo baterura
Ryerekeye Yuhi na Mibambwe !
Ko imiziririzo ya Kinyarwanda
Abiru aribo shingiro ryayo
Ingenzi muri bo iyo zibumbye.
Zikemeza kwica Mibambwe :
Usigara wibwira iki Muntu
Mu marangamutima iyo ugononwa
Wongorerana amazimwe ntazi
Ngo Yuhi yibiwe ingoma Atari we ?
Ijambo ryabyo ridasheshereje
Ndisabye Abiru ba Kalinga
Ryo kubavura urubwa baterwa
Dore aho bahishiye amabanga !
Umwami uzima siwe batora
Umugeni niwe ushakirwa Ubwami :
Ngaho muri nyina w'Ubwiru !
Umugabe mbere ni nyina w'Umwami !
Umugeni warongowe azacyima
Amara kubyarira ingoma abana
Ingabe bakayihereza umwe
U Rwanda akarugengana na nyina
Umugeni nk'uwo igihe yakenyutse,
Agasiga umwana akiri mututsi :
Nyuma ntiyimikanwa ubupfubyi,
Ahabwa nyina bamutsindiriye.
Nyamara Umugabekazi utowe
Ategekwa kuba atagifite umwana
Uturuka ku ngoma ,wakwima :
Baba batinya amarwanirize .
Kigeli yimitse Rutalindwa
Ateshwa mu Bakono amuha Umwega
Arenga itegeko abigungumitse
Ingero ari Cyilima na Ndabarasa.
Ashyiraho iyindi mbarutso ikabije !
Amutsindira umugore ubyaye
Uhetse umwana w'ingoma ikadibwe !
Abiru bishingami icyara
Nziko yatumye Umwiru w'ingenzi
Kubaza undi muhanga Bibenga
Rwogera yatoye atabara
Kuba mukuru w'ayo magambo.
Dore ko bene abo Banyamugogo
Batageraga iBwami na gato !
Rwabugili atuma iwe kumubaza
Ati " Uranshimisha ute Mibambwe ?"
Undi ati "Kigeli cya Mutara urite ,
Ubaye Kimari cya Rugenge
Umugore ucukije umutabazi,
Wimikiye iki Abami babiri :
Abiru babiroraga neza
Ko uwo mugore uhetse umuhungu
Utagira isano na Rutalindwa
Abaye inkeke y'amagomerane.
Bati :umugeni uhawe Kalinga
Agatsindirwa afite uwe mwana,
Atari we wibarutse Mibambwe,
Bitumye na Musinga aba Umwami !
Abagabo babiri ndetse na benshi,
Na mbere byarabonetse ,bibaho
Icyahugenzaga ntibisohoke
Ni ugushyira hamwe kw'Abiru.
Naho ubwo Rwabugili atabaye,
Yari yabazanyemo impagarara
Ashyira n'irubi intambara yabo
Navuze y'akarande mu bwime,
Ab'igice cyagushwaga hasi
N'uwo murage wabapfukiranye ,
Ushigaje kabazahaza uruhemu,
Ingoma ndwi ubariyemo Rutalindwa,
Bati "ubwo Rwabugili ahavuye
Nimucyo twikura mu kaga !
Asize aduhaye inzira itagoramye
Ubwo Ingabe ibangikanyije babiri !
Ni urubanza ruruse abantu
Nibaruburanishe imiheto
Mu magorane niko bisanzwe :
Imana niyo ikiza ku rugamba
Uwo yahitiyemo ingoma y'i Rwanda
Imuha kuganza abamwangirira
Akaba umugizi wacu rukumbi
Undi akaba yirabuye agacurikwe
Umunsi berera ku Kiyanja
Muhigirwa n'abandi babizi
Bati « Mibambwe bigire bwangu
Uvaneho uyu mwana Musinga .. »
Ati :reka byaba ari uguhemuka !
Ateze ate kwigera uwayibanje
Nibwo bamwishe dondi dondi ,
Bakamusongera ku Rucunshu
Ngaho ku Rucunshu mu Bwiru !
Abo ngaya si ababivuga impuha
Mpinyura ibanga ry'ababipfurika
Ngo baratinyirira igihango !
None nkwibarize Musinga
Ndagomye ntakurase ubutwari
Bw'uko wimuye Rutalindwa
Ukima Ingabe yabanje kwenda !
Karara , Burabyo na Baryinyonza
Sekarongoro,Nyamuheshera,Rangira
Muhigirwa n'abandi ndekeye aho ,
Kubishimaho birakwiye !
Kubiswa ku ngoma biri kera
Rwaka yimukiye Rujugira.
Na Rutalindwa gupfa si ngombwa
Aba yarakomye yombi ukarwima.
Ntibakarenganye na Rubanda !
Rwabugili yarimye amasinde,
Abo ku Rucushu barayatabira
Ni inzigo yabayemo ingaruka !
Si amarwanirize ya Kalinga
Yahekuye so ku rugamba
Niwe warimbuye imbaga abyaye
Umunsi w'inkota y'i Mbilima
Umwana utubaha uwamuhetse
Uvuna urugori nyina atamirije
Imana irindira ko acutsa
Ikazamwihora mu bwenge !
Turagushima iyo bakurata
Ko washyikirwaga n'abatindi !
Uvugwaho wa mugani w'Abami
Ko amatwi yabo ntawe anena
Maze se ngiye ntagaye na busa
Uko nabigenjereje inzira zose
Ntiwamveba ngo ndi indyarya ?
Burya wabaye igitangaza !
Nta mugabo wagushyigikira :
Wabona he uwubatse abyaye
Ushobora kwizirikwaho na nyina
Akiyumanganya aho wagejeje ?
Umugabo atura ubwe n'abagore be,
Nyina ntiyamuniga n'inshuke
Ntiyamwigiraho n'inshege ,
Igeza gusenda n'abakazana !
Urugero waduhaye rw'imuhira
Uwarukurikiza wamuyobya 1
Kumvira ababyeyi muri ibyo
Ni ukurenguka biragoramye !
Baca umugani wundi ,Musinga !
"Agahuru uzasigaho amaraso
Ntukarenga udakomeretse ! "
Nyoko yakoreye so amarorerwa !
Ubonye ngo abazungu baraza
Bagira ngo mutegekane iki gihugu
Ukabananira ukanga kubumva,
Ari "Nkabyankurohe "ukugandisha !
Ubuze uko umwikura ngo utegeke
Abiru bati "shyiraho undi mwami,
Umusore ushoboye ibya kizungu
Ugumye umusazanire Kalinga !
Nyirayuhi arabyica,urekere aho
Atinya kubisa Mutara wawe !
Kwanga kunywa si ibyo mugaya njye :
Irya gatanu rirabitubuza !
(Basomyi ntimurengwe n'ingingo :
Ni umuziro mu Bwiru kera :
Byari ngombwa ko umugore ahava,
Iyo ingabe ihawe umwuzukuru we )
Baseka ko yarimbuye u Rwanda
Nyuma akaryoherwa n'amagara ye ,
Umwicanyi uhemuwe n'ubugingo
Abigawe byageze aho kurigita !
Amaze kukwigiza Kamembe
Arahiyarura akujugunya Kongo !
Ngo "haba uwo mutekana amanyama,
Yabona ahiye akayagusigira ! "
Uwahungabanyije ingoma yawe,
Ni nyoko waguciyeho igihugu:
Amakuba yagushyize ika Waga,
Ni we rukumbi waguteye !
Usigeho kubishyira ku Bazungu
Bakoze ibikwiriye Kalinga :
Iyo bayikurekera tuba turi he ?
Mutara ko yayisanze imuhero !
Ingoma zizaza ni Yuhi zizi :
Niwe zizatarika mu rubuga !
Abazi imvaho tubyihoreye
Twaba tumuhanye by'igihemu.
Irihozwe none rizavugwa ejo
Ndayobora umugayo w'ubuvivi
Uwarwishigishiye naberwe
Yuhi dukwiye kumubabarira .
Kandi mwumvireko n'iyi ngingo
Basomyi mubitoze ab'imuhira :
Muri bo uwisuka mu butegetsi
Ishyerezo usanga byadogereye !
Umugore uzahira abo utwara,
Aberwa no gutura igikari
Avugana ituze n'abaja mu nzu,
Akikijwe n'incuke agaburira.
Naho umwe wasaguza amagambo
Urugo arubyagizamo impagarara
Amazimwe akarucamo umushikirano
Imbaga irutuye akayidogereza .
Ukurikije amagambo akubwira
Ntumurangarane ngo ahora,
Ashoza intambara zakuruhije
Aho kurusakazamo impundu
Alexis Kagame
Retour aux articles de la catégorie UMUSIZI Padiri Kagame Alexis -
⨯
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres