Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 3

UMUVUGO III
Majoro ayaka Abasilimu; na bo bayirega Abanyamishanana; hanyuma Ildefonsi Mutembe ayiranga kwa Bitugangando, mu Nyakibanda.

155 Inyumba isanga inzira iyo igenda,
Nti: Iya rubumbuza mu muhanda,
Ndavuga ingurube batagereranya
Iya rudacishwa amayira asanzwe
Si inyamaswa ni ikirunga


160 Uyibona iseduka mu isayo
Ugahuga ibyitwa gutangara,
Ukabura ukwo isa ugatayo utwatsi!
Jye nayobonye ukwo nayibwiwe
Umunsi irangwa impera y'igihugu


165 Igaca rubanda umukendero
Iturutse ahantu nje kubabwira.
Majoro agambiriye Abasilimu
Ati: "Mwe mutunze ingurube zacu,
Murazirunde muzinyereke


170 Ntore iy'urucece yijihije
Izazimanwa ibirori byaje!"
Baranasigana abahungu,
Bati: "Dore kwishwa imirimo ngibi!
Kuba abasilimu bo mu magote


175 Ibyo biragaragara ntibigihishwa!
Turakubwira gahwa mu rwondo:
Abadusirimukanye mu bwenge,
Benda ingurube bareka igote!
Bagumana isunzu benda isake!


180 Ingofero zacu barazitinya
Amagi aho atewe barakukumba.
Ukwo baduhenda turihoera
Baraturyamira tubireba!
Baba injajanganya bakuryarya!


185 Ukwo batunnyega ngo turafurebye,
Amata zihumuje bagateka.
Imineke bayimaze mu gihugu
Bakayisomeza aho n'inzagwa,
Ibyo Umunyarwanda yarabiziraga


190 None wibareka, nibaze:
Na bo barunde barazitunze!
Ntugakangwe na karavati
Abanyamishanana baraziturusha."
Majoro ngo abyumve avunya Abatutsi,


195 Arabibabwira bagwa mu kantu!
Barigunga umwanya munini
Aho bigeze bati: "Uwabimubwiye
Yanze Umwami, aradupfuruye,
Abuza ko isunzu riduhishira!"


200 Mutara ni bwo ahamagaye imishanana
Yo n'amagote biba uruvange,
Ati: "Uyu Muzungu reka azitwake
Nta mugayo zituruka iwabo!
Dore inka zanyu nazibaka,


205 Mwazirunda nta mahane,
Kuko mwazigabiwe na twe!
Ngaho mwishakemo inkuke!
Uwayiturusha agure aba bantu!
Uwo byaturukaho ayidukinze,


210 Byamukoraho mubikinisha!"
Bati: "Erega ingurube ni ibihumbi!
Turazitunze tuba tukuroga!
Nyamara iyaruta izo mu Rwanda
Iyo uwo Muzungu twumva ashaka,


215 Itungwe na nde wo kuyitanga?
Kuko ingurube iryoha cyane,
Ikaba tutareka ko iba umucanda!"
Umwami ati: "Reka mwidutinza!
Aba b'ibigoma barazitunze!"


220 Akebuka Semutwa na Mutembe: (8)
Bajya mu ruhando aho mu bahungu
Abahata ijisho bashya igitutu!
Arabyitaza Semutwa ariko,
Ati: "Nta ngurube ngira mba nkuroga!


225 Narazihumbye nkiri umuntu!
Narazitsembye nkijya kubyibuha
Insigazwa yazo nimundebe."
Ni bwo Mutembe amwanzuranije,
Ati: "Reka abeshye Umwami mwumve!


230 Ubwo duheruka kuza i Save,
Nta bwo wishe ingurube ikuruta?
Nta n'urwandiko waturatiye
Rw'Umuzungu utuye i Rubona
Rw'ukwo utunze ingurube z'iwe,


235 None ucurikiranye izo ndahiro?"
Sendashonga agira Mutembe (9)
Ati: "Urasesereza ibirego cyane!
Aho yazirazaga se uhavuze utyo,
Abanyazi bahatumwe zigashirayo,


240 Twabigira dute ku itariki? (10)
Jya uhakoza agatima wibwire,
Wibuke guhina amagambo!
Ahubwo va ku giti dore umuntu:
Bwira Umwami interuro yawe


245 Yo kuba uri inganza-marumbo!
Ingurube z'ibicece z'ubwoko,
Uzifite yivamo nk'inopfu!"
Umwami abyendera mu kirere,
Ati: "Erega ni ukuri ko Mutembe!


250 Gira uturangire izidutunga,
Ubwoko bwazo aho wabusanze?"
Undi ati: "Iyo ubimbaza utyo tukiza,
Mba nabirangije kare kose!
Ndabikubwira usange ari ukwo!


255 Ubwo ugarukiye mu Nyakibanda,
Nta Mupadiri wahasanze?
Ubumiramize aburusha Rubanda,
Akaba ari jyewe umunyura heza!
Nta bwo agereranywa mu mubyimba:


260 Izina yahawe ry'ubwo bwema,
Bitugangando riramukwiye! (11)
Nguwo utunga izirema ibondo!
Nguwo utanga izihaga umuntu!
Nguwo uwagukiriza abantu,


265 Akabaha inkuke y'uyu munsi!"
Mutara ati: "Ngiyo yewe inama!"
Ahuta asanga Majoro mu nzu,
Ati: "Iyo washakaga ubu nzi aho iri,
Ni ukwo itunzwe n'abadatorwa, (12)


270 Kuyikomeraho nkabibakeka.
Nyamara wanditse nk'ibaruwa,
Nkayiha umuntu akayigabana,
Ari wowe ndabona ko byashoboka!"
Majoro abyumvise arahuta.


275 Yaka wino ashyira ku meza,
Araruziringa afunga bahasha,
Baruha umuntu ngo ahutere,
Ajye Nyakibanda shishi itabona
Kwenda "Indyohesha-birayi!"

 



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres