Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

Indyoheshabirayi 7

UMUVUGO VII
Igeze i Kigali mu birori irabitegurirwa: Umwami n'Abatware bayikikiriza ku meza hamwe na Bwana Rezida.

570 Mugabo wo mu mbira z'i Buzungu
Wa rwitahira mu Bahinde,
Ingurube iryoha kurusha byose,
Iya rwinopforwa karindwi,
Nkunze intamati y'inyama itoshye,


575 Iya rwikundwaho n'Abazungu
Ahari mu nda igira sukari!
Abanyankweto yarabararuye;
Barayikunda byabashabije!
Abatanirije bayirya ubwoya:


580 Amagufwa yayo ntibayatanga,
Barayajundika iyo bagenda;
Amatama yabo ni aho aturuka.
Ije kuba icyaduka i Nyarugenge,
Abakuru bose barayishima.


585 Ijyanwa mu nzu bimara umwanya,
Ntiyanasohoka bimara umunsi;
Ibyuma by'inkota z'indayi,
Bihava byambaye umwisheke!
Abakozi baho ukwo nabarabutswe,


590 Umwura batobye wari mwinshi!
Ngo bucye ibirori birasakabaka,
Birasamaza biba urugera!
Abakuru bose ukwo nababonye,
Babyizihiza bari nk'abandi:


595 Umutima wabo ukaba ku kantu!
Isaha yegereje amashoka,
Ba Madamu batuma umuntu:
Aje arabarembuza baragenda,
Ayo mazu meza barayataha!


600 Barahonongera mu bibanda,
Ibyo bifafari barabifunga!
Nuko Rwitsibagura araza, (19)
Acira ifudika ari ku muryango,
Uko yagatashye iryo juru ryabo


605 Arabukwa ameza aho adendeje:
Yumva yirukwa mu birenge,
Umutima usaba ubugwa-neza
Umuhogo wuzuramo urugwiro
Inzoka yo mu nda isamuza umwuka,


610 Igira ngo jorororo mu ibondo
Yumva ahongobotsemo ibintu,
Agira ubukirigitwa umunwa wose,
Azana udutwenge aramwenyura,
Abwira abandi ati: "Karabaye!"


615 Naho ubwo Rwampungu aratamba!
Abona isahanu ahingukiyeho,
Arayivumerera uko bisanzwe
Ajya kuyihobera baramubuza:
Barazigaziga ararorera!


620 Ahaguma akanya ariruhutsa!
Amatsiko amweguye arora ahandi:
Abona isahani ipfukuye neza,
Ifite urugara nk'urw'intango!
Umufa uyicagase arawureba,


625 Abona wahindutse urunyenyeri!
Asiga iye ya mbere aza awusanga!
Birasa ati: "Uba uroga Umwami! (20)
Nta bwo ureba ko iyo sahani,
Ari iy'umuntu wo mu kizungu,


630 Wize kera kuba umusirimu?
Nta bwo wamenya kuyikaya
Ngo uyumvishe ko wayishegeshe
Yireke nyende jyewe ubizi
Wekudondoza iyo mihore!"


635 Uwo mu Bumbogo abita hirya,
Ati: "Reka nsizane ku rubanza,
None ntasirimutse nka we,
Iri tama njunditse rinigirije,
Ndora rihwanye na karavati


640 Ryampa icyicaro ku ngurube,
Simpatsimburwe n'abakweta!"
Ni bwo Umutware wa Nyantango (22)
Yinjiye abakurikiye hafi:
Ayihamya ijisho rurumirana.


645 Ijwi rye arirangurura adatinya
Atera hejuru by'imvaho,
Ureke iryo bamwise ry'impuha;
Ati: "Ni yo nta shiti ni ingurube!
Ntisamaza mu gihagararo;


650 Nyamara uyorosoye ubwoya,
Itera ubwuzu bw'urukirigite,
Ukabona usagutswe n'ibineza;
Aho bayibyagiriye ku meza,
Ukajya ushyugumbwa kuyagaza!"


655 Abo b'inkwakuzi ngo bahoshe,
Abandi bose bizihira inzu:
Babagabira intebe zo ku meza!
Nta rugamba rubura intwari
Majoro arwicara ku mukondo,


660 Umwami ateka ijabiro ryarwo.
Ababegereye mu cyubahiro,
Babajya hirya, abandi hino
Barema uruhushya rw'isangane,
Mbona abasaza barimo Nturo, (23)


665 Ujya abasemurira ku Muzungu,
Ari Rwubusisi nyiri Ubuliza, (24)
Dore ko acanganye muri byombi:
Ni umusaza wazungahaye!
Majoro ati: "Abasaza uko mbirora,


670 Ntitubahatire guhumana!
Babahe akayoga mu biro byanjye
Tuhabasange isamunani!"
Mutara ati: "Untanze inama yabyo,
Nari ntegereje kubivuga!


675 Kugundira abanyamurava,
Ukabakoreshaho iby'umuvundo,
Biba umugayo ukomeye mu Rwanda!
Ubukuru bubatera guceceka,
Ngo wibwize ubupfura na we!


680 Ingurube bayinena bikabije,
Bakirinda kuyihunza,
Ari ugutinya amakuba kuri mwe!"
Uwo mu Bwishaza arora hirya (25)
Yanga kwumva ukwo bamuhenda;


685 Agira Simoni na Rwubusisi, (26)
Ati: "Sinkunda ko bampeza!
Mparaye irindi zina kuri ubu,
Iryo bampimbye Rukenyangurube;
Gukenya inkware narabizinutswe!"


690 Kamuzinzi akebuka Umwami, (27)
Ati: "Abasaza mubahe amayoga,
Ni yo bakunda bari mu birori!
Nyamara ngusenge uri nyiri u Rwanda
Ungabire imyanya ya bane muri bo!"


695 Mutara ati: "Imyanya sinyitanga,
Kuko nshaka kuyikubira!
Bambe Umwami nta bwo agabura!"
Kamuzinzi agira ikimwaro;
Ngo akikure azinga icyanwa;


700 Akaraga azungije mu gahanga;
Ati: "Ni jye utegeka Ubugoyi bwose
Ushaka itabi ampe iye sahani!"
Majoro ati: "Nturo ga muhaguruke!
Babahe ibyicaro bibakwiye,


705 Na twe twigire mu byacu!"
Nturo ashaka ukwo yasubiza
Biramugora akebaguzwa arira!
Yari yabonye ibintu byiza
Ukwo byakuzuye amasahani!


710 Ubwuzu bwabyo bumurya mu nda,
Akanwa ke kuzuramo amazi,
Avuga mu muhogo hari ikiniga
Amaso azengamo amansonza.
Arangurura ijwi arahira Kigeli,


715 Ati: "Reka Bwana winkubirana!
Ndi umusaza nkaba mu byacu,
Nyamara nkigimba n'ibyanyu!
Sinabeshya imbere y'Umwami,
Sinaryarya abagabo ndi undi:


720 N'iby'ingurube ndabivuyanga!
Sinagenda wenda umfunge,
Cyangwa wigirire ukwo ushaka!"
Igihe ataragusha bamwumva,
Babona Rwabutogo araranganya, (28)


725 Afurekana umunya mwinshi!
Bamushiganuje ukwo bigenze,
Ati: "Nahugiye ibyo kwumva Nturo,
Nsanga bantwaye isahani
Iriho imihore iteye ubwuzu:


730 Bayikururira kwa Rutsinga, (26)
Bampa iye iriho intongo nkeya!"
Undi ati: "Urapfusha ubusa amagambo!
Nkozemo kabiri indiba iragaragara!
Isa n'iyiriwe imbere yanjye!"


735 Kalima ati: "Erega Karyabwite, (30)
Amada yafodotse ni inkeke
Nta bwo ashobokera mu rugendo!
Ibyo bandembye nta kavuro,
Umenya ngo ntereye inyuma yanjye!


740 Wangerurira iyo sahani,
Wowe kuko imbavu zarenzwe!"
Undi aramusubiza ati: "Watuza!
None ntengase mu idoma,
Amatama yawe yo ko adahokwa?


745 Ahora agutengarana iyo ugenda,
N'urwo rwakanakana ruje!
Uranatubeshya si ukubyibuha:
Uhora ubijunditsemo amarenga!"
Rwaburindi, Rwabukamba, (31)


750 Na Bisamaza nyiri Ubukamba,
Baza buhanya batinze
Ngo: "Mwatindiye iki bahungu?"
Bisarinkumi ahuta gusubiza (32)
Abigira mu izina rya bose


755 Ngo: "Twahangariye izuba,
Ngo ridukamure ubuhage
Bw'ibyo twizaniyeho impamba!"
Rwabukamba ati: "Emwe si wowe!
Ko ubibabwiye se utabakinze,


760 None bagerura ibyacu,
Ngo aha twijuse iyo mu menyo?
Niba ari byo ntitwahoanye?
Rwaburindi azana igihama,
Amira umuhore atawukanje:


765 Ugeze mu muhogo haba impatanwa;
Asepfura cyane ajya iwa kajwija
Asamba asumira Rwubusisi,
Ibyo yamenyereye gufata inkingi
Iyo anizwe yicaye mu kirambi!


770 Akoma igipfunsi aho byatumbye
Ingoto irahokwa birururuka:
Ingurube ihoroba ityo ibutagarukwa
Igira ngo dumburi mu idoma!
Ariruhutsa asesa amarira,


775 Ati: "Yambabaza, yabigira ite,
Ndayiheraheje ni byo bizi!
Ubwo yegereye umutima wanjye
Ugiye kwicara hamwe mu nda!"
Na we Ntaganda arisihinga (33)


780 Ati: "Ndabitirirwa kurya ingurube
Ushaka kurora ukwo babigenza,
Azane isahani ye mwigishe:
Turayicuranwa bya gitutsi,
Sinza kworeza ukwo bisanzwe!"


785 Rwamuningi ati: "Wirata! (34)
Amaboko ajigita ingurube igahora
Ugira ngo uvovore imihore
Ndayagushumbije urabiruzi!
Sinahoze nigisha amashuri


790 Nkanswe ibyangize Kalisimbi?"
Ubwo Fransisko Nzaramba, (35)
Abona isahani y'icyiyuhize
Iriho ibitongo by'uruvuteri
Afata mu maso abiroha mu nda


795 Amagufwa n'umufa byorerera ko
Nta ndamyi yasigaye bishiraho!
Nuko Nyangezi arababwira, (36)
Ati: "Simbasha kuroha nka mwe!
Mbona mucuriranya ubudatuza


800 Nkumva nshengurwa n'intimba
Nzira gusazira mu bututsi:
Umuhogo wanjye ugira inda ntoya!
Icyanjye mwampa uruhushya mwese,
Nk'utwo nsaguye nkatujyana,


805 Nkazitondera ku kiraro,
Nkifatishiriza ibigori!
Erega na mwe muri abana!
Nta we uryoherwa aroha bwangu!
Iyo ndi jyenyine nditonda:


810 Bampa ingurube nkagira ubwuzu
Imbabazi inteye zikaba inyanja,
Ziruta iza nyina wayibyaye:
Na mwe mwumvire aho bahungu!"
Biniga abangikana na Mbaraga, (37)


815 Barushanwa bunguri biratinda:
Umwe amira intongo akeba umuhore,
Undi aroha mu nda ukwo byakaje
Umwe abira ibyuya by'uwo murimo
Undi amaze kwagirizwa n'impumu!


820 Rwiyamirira ngo abigane, (38)
Aranigwa cyane amarira araza!
Ubwo arayura yaba imbere ye,
Ubusa ahasumiye buramubisa,
Afata ikirere akanura amaso:


825 Agumya gusamba iramwesura,
Agugura ku ngiga y'umuhore!
Na we Gitefano ngo amurebe (39)
Aratangira arirahira,
Ati: "Ko wabaye mu Bafureri,


830 Icyo gihe cyose wize ibihe?
Nahoze ngirango uzanyigisha,
Naho uracyanigwa n'Abatutsi?"
Bideri ati: "Wirenganya umwana, (40)
Ibyokurya ingurube aracyabyiga!


835 Umaze kurunduka ntakanja:
Ahirika bunguri nka Kalisa (41)
Cyangwa akarora Kanyangira, (42)
Ukwo amira avuruganya iyo mihore."
Na we Kalisa ati: "Urabashunga!


840 Ujya kuba intyoza bigira interuro;
Aba yarabanje kuba mu Rweya,
Cyangwa data se ahegereye,
Nk'ukwo na we wahoze iwacu!
Akaba nyamunsi iyo mu mparage,


845 Akamira isatura n'amasirabo,
Amafumberi ntayanene!
Yaba atumiriwe nk'ibi birori
Akaroha ingurube nk'ukwo undeba
Akarusha isirimu kuhaba ingenzi!"


850 Kanyangira yanga guhigwa,
Ati: "Aho Kalisa ntiwirata?
Izo washyikiriye ukazigiraho,
Si imiranga ngusagurira,
Jyewe utuye hirya yawe?


855 Ntiwumvise n'ukwo andatwa,
Agira ngo mvuruganya iyo mihore?
Dore ngutsinze impaka bareba,
N'ejo utanyuburaho imanza!"
Nuko akwegurira isahani,


860 Inyama z'ingurube arazagiriza:
Zipfa urufaya rw'itatabya,
Umuhogo ucuragira ubudatuza,
Usohoza iza mbere muri barohwa
Ugaruka kwenda izo ahirikayo,


865 Awugira rwajya, awugira rwaza:
Abakiza bose ngo: "Uramutsinze,
Uri umuhanga wo kumiraza!"
Na we Simoni wo mu Mirenge (26)
Ategateganya ibyo yahawe;


870 Agira n'ubwuzu we aravumera!
Ukwo agira imbabazi akora isahanii:
Arigata ku ntoki hato na haho!
Abwira Umwami ati: "Icyo ntegereje
Urampe umbwiriza ukwo bigenda!


875 Dore Mikayire wo mu Busanza, (43)
Yize cyane mu Bafureri!
Arabirika imihore adahwema
Yanigwa akungirikanyaho ibindi,
Akaroha mu nda iyo bikagenda


880 Nguwo umwalimu nkwisabiye:
Ndumva nshaka kumwigana!"
Ndora na Fundi wo mu Rusenyi, (44)
Iyo nyoni ishaje ikiri ishashi
Izina yaryiswe ko riba umuntu


885 Ahaga utubondo asa n'agapira!
Na we Karoli ari we Rubayiza, (45)
Ahabura icyicaro yatinze;
Asaba guhabwa intongo hose:
Umwe akamuvungurira nk'akantu,


890 Ingurube isabika udutoki twose!
Ahawe isabune yo kuyikaraba
Ahinda uyizanye n'amazi;
Ati: "Inzira yose ndi buzirigate
Kuko naje nta gahamba!"


895 Rutamu abwira uwo mu Buhanga, (46)
Ati: "Usabe imbari z'iyo ngurube
Ufate neza ndi bukubwire!
Amazi ashyushye uri ku kiraro,
Bambe ndahoze uri bubirebe."


900 Gashugi asubiza abiseka cyane,
Ati: "Ibyo anyigisha yibagirwa ukwe:
Ni jye wabanje kubimutoza!
None wibutse ubwo buhanga,
Umutsima w'ayo mazi se uri he?"


905 Nuko Rwubusisi abirebye, (23)
Yata inzasaya zirakunda
Inyama ayidonda mu maraka hirya,
Umuhogo uhorahoje biracweza!
Bati: "Erega urabikorana ubuhanga!"


910 Ati: "Ni cyo cyatumye ndondereza!
Mbanza intongo ipfa nkaritsirika,
Igihe ngiteganya iz'imihore!
Bose bamara kurya ibyabo,
Nkabanokeshwa nkayikuza!"


915 Amiragura nka gatanu Kamali (47)
Aheta umushyishyito nyamunini
Yari yabikiye kwikuza!
Ukwo yakawiroshye mu nkanka,
Isibo y'ingurube ikina mu muhogo!


920 Urwano narugiriye amakenga,
Ngo biratengukana bijyane,
Inzira yabaye agahombane!
Na we Mukarage arigata ibyuma (48)
Ahinira ku nkokora amashati;


925 Inzara z'ingurube akazumutsa,
Yanga kuzipfusha akamama;
Aye masahani aranayakomba!
Sinzi uwamubajije aho atwara,
Gasinya asubiza by'ubuvugishwe, (49)


930 Abihusha cyane abica iruhande!
Ati: "Urashe icyitso ubivuze imvaho!
Iryoshye ukwayo ntumubeshye!"
Ryumugabe abwira Kaberuka, (50)
Ati: "Ukwo iyi ngurube ifite ikinove


935 Nayitangira mu gitondo
Bukagoroba maze uruhande!"
Undi ati: "Ndaguhebye uri akanyanda!
Jye nayanzika mu museso,
Nko mu mashoka inkono nkayeza!"


940 Muregancuro abwira Katabarwa, (51)
Ati: "Ifite aho yandutiye ibitari yo!
Uyimaze, itera umunwa uburyohe,
Ibyo ukabigendera bigatinda!"
Undi ati: "Nagirango ntiwabibonye,


945 Cyane cyane iyo ugize Imana
Mu rugo bose bakayinena,
Ukayibumbaho uri rukumbi!"
Na we Kanobana ubwo arashega, (52)
Agira Munyaneza w'i Buyaga:


950 Ati: "Enda dukomeze turohe mu nda:
Dore Muganga ari butuvure!"
Undi ati: "Muganga uyu w'Umuzungu
Yandusha ubuhanga bw'ibindi,
Naho ureke ubw'ivutu rinyarwanda!


955 Aho nacumbitse namenyereje
Naratatishije sinahubutse:
Ibigega byaho ni bitatu bishya,
Imisoto nayimenyereye kera!" (53)
Na we Ruhorahoza ngo ayihage, (54)


960 Inda ye imusagukira mu menyo
Agira Butare uyu Godifiridi, (55)
Ati: "Iyi ko ari uburiza turoyeho,
Izo mu ishyamba birutanwa bite?"
Undi ati: "Iy'ishyamba ibuzemo itoto


965 Igira n'umwuka nk'uw'impongo!
Imibi yakwaganya wahaze,
Ukabona utuze urushyambashyamba!"
Undi ati: "Enda kora aha ubivuze neza
Iyi yanjyanye agatima kose!"


970 Na we Fideli wo mu Bunyambo, (56)
Ahaza abangamiwe mu maso,
Ari iby'Umuhima ukunda injome,
Akanga kwica inka ze amabere!
Umwami ati: "Dore uwo Munyambo


975 Unennye ingurube, tugize imana!
Amata ari hehe akayagotomera?"
Ibyo abibabwira yica ijisho!
Injome bayitumiza uwo mwanya,
Umufa w'ingurube bawucuriramo!


980 Ngo bamuhereze ntiyareba:
Akubita ku munwa rurumirana,
Twumva abirohana inkubiri,
Bivuga gorogoro mu nkanka!
Biba urusumo umuhogo wose,


985 Acurira hasi iyo mu kizenga!
Ati: "Amata y'ino aruta ay'iwacu!
Muranywe nk'aya aho kurya ingurube
Mwabikomeza mwahumana!"
Giti mu jisho agenda arata,


990 Inka zahumujwe amata nk'ayo!"
Rwigemera ashize inkubiri, (57)
Akora umukandara aradohora,
Agatebe aragashikamira ukwo ari,
Ati: "Uwabwira Majoro ijambo!


995 Wenda atware inka atsotsobe,
Agabure "Indyohesha-birayi!"

 



20/02/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres