Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

9. Monye Imana ikangutse

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA


9. MBONYE IMANA IKANGUTSE

Mbonye Imana ikangutse
Isa n`ivuye mu bitotsi
Abanzi bayo barazimye
Ibambitse isoni zidashira
Ibaziza intumbi z`impfura
Bagaburiye ibisiga
Maze inyamaswa zo ku isi
Zikarya inyama z`abakunzi be.
Amaraso yabo arameneka
Abura Muhozi n`Umuhoza
Intumbi zuzuzwa imisozi
Ntizahambwe zirabora
None duhindutse igitutsi
Abanzi bacu baraseka.

Igisebe cyacu ni umufunzo
Kuko cyavuwe inkubirane
Urukoko rwuzuye ho inyuma
Kandi umwanda urimo imbere
Imitima icitse ho ibisare
Inkombe nizo ziyisabitse.
Mana ukangukiye igihe
Nyobora nkureho urukoko
Maze muganga abone inzira
Dore baraduheza
Tukibwira ko batuvura
Naho barunga Ibumba n`ibuye.
Igisebe cyabaye umufunzo
Bakivuye nabi cyane
None cyazanye mw' imisonga
Ndumva insonga umubiri wose.

Amansozi ari kuntsuka
Intimba ntewe interetse ahaga
Intango nteruye iranturikana.
Haguruka uhorere abo watoye
Abanzi bacu uze ubiture.

Baragututse sinaceceka
Bagambirira imigambi mibi
Ngo barimbure ubwoko bwawe
Bagira inama abo wowe ukunda
Bati:” Tubatsembe ahabo hazime
Izina ryabo ryibagirane
Bakora ibizira abo bedumu
Cyangwa bariya bishimayeri
Ni abamoni n`abahagari
Abo bamowabu n`abamareki
Bagire nk`ibyabamediyani
Bamware barimbuke tubireba.

Mucamanza w`abari mu isi
Ishyire hejuru urabikwiye.
Witure abibone ibibakwiye
Ntuma mbaburire ntabaryarya
Ko uzahora ugahora inzigo
Kuko urubanza uzabacira
Ruzagutera kurabagirana
Abanyabyaha bazagezahe ?
Inkozi zibibi zirirata
Bavuga amanjwe badudubiranya
Agasuzuguro karabaretse
Bagakora ibibi ngo ntubibona
Bakamenagura ubwoko bwawe
Ubwo bakababaza umwandu wawe
Bica umupfakazi n`impfubyi
Bati:” Uwiteka ntabireba.”

Mwa nka Bantu mwe nimumenye ibi
Mwa bapfu mwe nimugire ubwenge
Iyashyizeho ugutwi ntabwo yumva ?
Iyaremye ijisho ntabwo ireba ?
Ihana amahanga ibihano byinshi
Mwebwe ntabwo izabagenera ?
None se muragira ngo ngire nte ?
Ntabwo Imana izata ubwoko
Umwandu wayo ntizawuhara
Kugeza aho abanyabyaha bose
Bazacukurirwa ubushya bakajyamo

Gucimanza guzubire ku kutabera
Abatunganya ibyo babishime
Bazahaguruka bantabare
Maze turimbure abanyabyaha.
Kuko bateranira ubugingo
Bw`umukiranutsi kubutsemba
Bagaca urubanza rwa kibera
Bakica amaraso ataracumuye
Imana mpungiraho irabibona
Izabarimburana n`ibyabo
Ubwo kudamarara kuzabavaho
Ibyo biringiraga bishizeho
Byaba ibintu cyangw abantu.

Ayii Mana ishobora byose !
Ni wowe ntakiye ntabara
Amarira yange urayabona
Umutima wange uramenetse
Intimba inteye guturika
Umuriro urangurumana mo
Ngo nzaruhuke mporewe.
Mporera nanjye nduhuke
Ibuka ko nanjye nababajwe.

Reba abanzi bawe bose
Bagororewe iyi ngoma
Bakabohora abicanyi
Ngo twe duhahamuke dushireho
Ubwoko bwawe burashize
Ngo igihugu ukiburemo intebe.
Miliyoni irenga ko yashize
N`izina ryawe rigatukwa
Ngo Imana ubanza itakiriho
Ngo imanza zawe si ukuri
Uzaceceka se ugeze he ?

Haguruka umporere Mana
Undimburire abicanyi;
Ntituziyunge n`abagome
Ntituzabane mu gihugu
Ntituzasangire umugisha
Kuko ibibi badukoreraga
Ari wowe bahemukiraga.
Abagore benzwe ku gahato
Impinja zihondwa ku mabuye
Impfura zijugunywa mu migezi
Abandi banikwa ku gasi
Abatwikiwe mu mazu
Abajombwe ku nsuti
N`abajugunywe mu misarane !
Babatarambanya nk`isha
Babita ubwoko bwo gushira
Basuzugura uko wabaremye.

Reba amadini akwiyitirira
Niyo yabatoje ubwicanyi
Nyamara ntibazi ibyo bigoryi
Ko ibyaha byamaze gukabya
Ndetse byasumbye ibyi Sodomu
Ayo madini n`abo bagome
Kenyera ubasohorezeho amateka
Ubibiture unakube kabiri.
Ibyo bakoraga bakora amahano
Ubibakorere ku mitwe yabo
Kuki bakunda ubuzima bwabo
Ariko ubw`abandi bakabutanga ?

Ndatakira Imana isumba byose
Ngo ize ibasohorezeho amateka
Ibagororere ibyo bakoreye;
Ntabwo nabasabira umugisha
Naba mbaye umugambanyi
Ntabwo naceceka burundu
Bwoko bwange sinaceceka
Naba mbabereye ikiburaburyo.




02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres