12. Uzi mu rugabani rw'Isirael
UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA
12. UZI
MU RUGABANO RW’ISRAEL ?
Aho mu rugabano rw`Isirayeli
Imana yanyeretse hariya
Hagana nko ku mupaka wa Gisenyi
Ko ari ho izakorera igikwiye
Iherekanire imbaraga zayo
Maze iharimburure amahanga.
Kuko amahanga azadutera
Aje kurimbura umurwa wera
Uwiteka azahaguruka
Azabacira imanza nyazo
Si nka ziriya zicirwa Arusha.
Azarimbura ayo mahanga
Kuko batwangira ko adukunda
Burya udukozeho ni we aba ashaka.
Uwiteka yabirahiye
Ati : “ Si jyewe uzabatumira
Ariko nzatuma babatera
Maze mbasohorezeho amateka
Mbateze inkota mbahe ibisiga
Mbake intwaro mbanyage ikamba
Kugirango ubwoko bwanjye banga
Buzabayoboze inkoni ya Yuda.”
Abazarokoka mu abo banzi
Bazadukorera batinuba
Intwaro zabo zizacanwa
Ndetse dusahure abadusahuye
Bazahambwa amezi arindwi
Dutunganye igihugu cyacu
Imana dore itumiye ibikona
Na za kagoma aho zirihose
Ngo zegere ameza yazo
Zirye kubinure by`abo bami
Zinywe ku maraso y`ingabo zabo.
Mwa mahanga mwe mwiyita iki
Imbere y`igihugu cy’Israel ?
Ubwinshi bwanyu buzamara iki
Imbere y`ingabo z`Imana ?
Simbaburira ngo mubireke
Kuko ari Imana igira go ibahane
Izabahanira ku iki gihugu
Ndetse ibatere iyo mwaturutse
Ibyo bizaba mu mwanya muto
Kuko ihaguruka nk`intwari
Ikabera abantu bayo imbaraga
A découvrir aussi
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 450 autres membres