3. Abanyamadini barabeshye
UBUSIZI
BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA
3. ABANYAMADINI
BARABESHYE
Tuvuge
ibyabo tubisubire
Abo bacancuro b`ibisambo
Baje bambaye impu z`intama
Imbere bambaye isega iryana
Ibyaha bakora biruta ineza.
Bakabitwikiriza amakanzu
Ngo bahume amaso uwitegereza.
None amahano yarabarenze
Imana yamennye ibanga ryabo
Ituma tureba munda zabo
Ni nk`ibisogororo by`Ingurube;
Uwo bagomeye abambitse ubusa
Abeyuye inkanda zabo
Ngo umuntu wese uciye akenge
Abange urwango nk`urwo mbanga.
Inabi bagize ibagarukire
Babonetsweho kwanga Imana
Bishe abera n`abahanuzi
Bishe Yesu ndamubashinje
N`ikimenyimenyi ijambo yavuze
Barigoretse uko babishaka.
Ni koko mwagomeye iyabaremye
Musuzugura Isumbabyose
Mwiyibagiza ko mwabumbwe
Maze musumbya Sodomu ibyaha.
Ibibi byanyu birenze ivuga
Kuvusha amaraso nibibagaruke
Guhorwa kwanyu nigutebuke
Kubera mwanze gukora ibyiza
Kuyoba kwanduza ingeso zanyu
Kiriziya izirura umuco karande.
Ibyo bizinga muzingiwemo
Bizikuye imanza zanyu
Ibihano mwasomeye abayoboke
Muri mu materaniro adatuza
Muvuga ngo ni iby`abatabayoboka
Dore bizaba ibyanyu bwite
Muzabisoma mubicurure
Mugererwe kabiri ibyo mwageraga.
Nyagasani akinguye ibituro
Nibyo izo nsengero mwicayemo
Kuko nta mwuka wera ugihari
Nimusohokemo mujye ku misozi
Musange Yesu aze abaruhure
Abiragirire urwuri rwiza
Aho ari ntihaba abadaimoni
Umwuka we ni umuriro ubatwika
Azabeza muse n`inyange
Abaruhure ibyago n`urupfu.
Banyamadini ga nimuceceke
Izuba ryanyu ryararenze
Ukwezi kwanyu kwarazimiye
Inyenyeri zanyu zarahanutse
Imuri zanyu ziri kuzimata
Intoki zanyu ziriho amaraso
Imvugo yanyu irimo uburyarya
Gusenga kwanyu ko ni ikizira.
Mwaziruye inzira yo kwera
Muhita mwemerera ani
Mwikongereza imuri zanyu
Muzigenderaho mumaze kuyoba
Umucyo wa Yesu murawuhinda
Muhakana Imana ku mugaragaro.
None mwayobewe iyo mugana
Ariko Imana yo ntiyabiretse
Yahise itoranya imfura zayo
Zimwe zitapfukaye umwanzi.
Yisigarije abo kuyikorera
None Bwenge ari guhamagara
Arabohoza abo mwayobeje
Ngo bazamuke bajye ku misozi
Bajye kurisha urwuri rwiza
Iyo akinguye ntawukinga
Yakinguye izo ndiri zanyu
Ngo abo mwarimburiye ubugingo
Bazisohokemo babe bazutse.
Kuko hagereranwa n`ibituro
Ni koko ubicayemo ngo ariga
Aba ari gusangira na ani
Imana imubara nk`uwamaze gupfa.
Abo nibo wumva bazazuka
Mureke ibituro bikinguke
Abumvira ijwi rye babisohokemo
Umuntu wese ukunda Imana
Agire uruhare rwo kubohoza
Ikiremwa muntu kwa satani.
Imana irimbuye Babylon
Isohoze ibyavuzwe kuva kera
Kubera umwanya wabyo ari uyu.
Banyamadini mwese aho muri
Mumaze imyaka ijana mu Rwanda
Ufite icyo Imana yamutumye
Nahaguruke aze agihanure.
Ahamye ko yatumwe n`Imana
Abihagararire tumurebe
Mureke kuvuga indagu n`ubupfumu
Muvuge ibyanditswe muri bible
Kuko ubuhanuzi bw`iyi minsi
Bwose bwahanuwe kera
N`abahanuzi b`Isirayeli.
None Imana iri kubusohoza
ngo tubusobanurirwe n`umwuka
None umwuka ntawo mugira
Musigaranye umwuka wa Lusiferi
Muzavuga iki imbere y`abantu ?
Mukambakambe mumere nk`inka
Murebe ikuzimu niho muzajya
Mureke abana ba Nyagasani
Baze bige ubutumwa bwiza.
Iminwa yanyu nimuyifunge
Twebwe abakorera Uwiteka
Dutangaze ubutumwa bwiza
Niba waba ufite ingononwa
Haguruka uhamye ko utumwe na Yesu
Uhamye neza ibyo yakubwiye
Nanjye navuze ibyo yambwiye
Ibyo yavuze ubwe bizasohora
Imana nkorera siyo mukorera
Muze mwemere mwigaragaze
Tujye ku gicaniro cy`ibitambo
Dutambire Isumba byose
Ubwayo izerekana uwo yatumye
Tumenye abandi ko ari abanyazi
Bamwe bayoborwa n`ibida byabo
Bagakinisha ubwoko bwayo
Babuhanurira indagu n`ubupfumu.
Meshaki mwanzi w`Isirayeli
Ko wihandagaje ugaharaza
Ugahanura indagu n`ubupfumu
Ugahamya Imana ngo yaragutumye
Ngo ikimenyimenyi bizasohora
Ugasiba inzira zigana i Siyoni
Ugasibura iya gihenomu.
Ugatuma imanza z`abari mu isi
Zicibwa zose ku mugaragaro.
Mwana wo kurimbuka urabikwiye
Na so satani agiye kubohwa
Waramenyereye ngo ukuvuze arapfa
Jyewe sinkuvuze ndakuvumye !
Meshaki urimbuye abanyarwanda
Wa nterahamwe we yo mumwuka
Wigaruriye igihugu cyose
Ngo urigisha kugira imbabazi !
Maze abo banzi ba Nyagasani
Bo mu madini yose anyuranye
Bakagushima ngo uvuze neza
Kuko ubakuriyeho urubanza
Rw`amaraso bamennye nk`amazi.
Ntabwo Imana ari iy`abagome
Imana nkorera si iy`abarozi.
Wibahumuriza ubabeshya
Ubaha agahenga ko kubahenda
Ngo bikomeze mu bibi byabo
Njyewe yantumye gutangaza
No guca imana z`abayigomera
Hano ku musozi wayo wera.
Umenye neza k' uru Rwanda
Ari rwo Imana yatoranyije
Ngo izahatuze ubwoko bwayo.
Ni nayo mpamvu yatangaje
Ngo buri wese amenye ibyo yakoze
Dore ije guhorera impfura zayo
No kugororera abayikoreye
No kubabarira abisirayeli.
None biri kubica
Bibahanurira indagu n`ubupfumu
Sha Meshaki uzabona
Riruta iry`abo bagome bose
Wikingiriza inzira yo kwera
Kandi wanduye nka ani.
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres