7. Inzirabwoba si iz'iwacu
UBUSIZI
BW’UMURIRIMBYI T. SANKARA
7. INZIRABWOBA SI
IZ`IWACU
Kuva
habaye itsemba bwoko
Inzira bwoba zari hehe ?
Nubwo bwari buziri mu mitsi
Ntibyatumaga zitadutsemba
N`ikimenyimenyi ubu zarakobye
Kuko zitarusa umurimo wazo
Wo kwica ubwoko bwa Nyagasani.
Nubwo muziha minisiteri
Mukaziha batayo na burigade
Ntiwahindura igishwi inyange
Kubera course mwazihaye
Ntiyazihindurira gahunda
Zitari zusa icyo zateruye.
Erega icyatumye zituyoboka
Nuko zari zibuze iyo zijya
Ko zitayobotse se kare hose ?
Ntasoni ngo ziyobore u Rwanda
Imanza zabo ubu zashinzwe
Ndetse narose zanaciwe
Rucagu azana amahoro mu Rwanda
Ndengeyinka arwanirira u Rwanda
Gatsinzi ayobora ingabo z`u Rwanda
Nyandwi anyoborere ab` i Gitarama
Musenyeri asengere ubwo butware
Ngo abo n`abandi ntarondoye
Bahore ku ngoma uko abishaka.
Nanjye mfukamye nsenga ngira nti:
Ndebe uzumvirwa mbere y`undi
Mana nkorera uranzi neza
Izo ngoma zabo zingarukire
Nzazigabire abazarokoka
Iya Musenyeri ntingarukire
Azayishyire se Lusuferi
Uwo yasenze akiri mutoya
Amwigisha gutema abantu.
Maze bakabyita isakaramentu
Rikiyongera kuri arindwi
Nuko umuhutu utarihawe
Niwe wapfuye icyenda na kane
Azira ko atayobotse iby` i Roma.
Reka nsesereze abo bangizi
Ntabwo twaceceka burundu
Ntitwaceceka icyenda na kane
Ureba ukuntu biri gucika
Ngo tunaceceke n`uyu munsi
Nyamara abandi bicinya icyara.
Ntimwibeshye ntimwihende
Ngo mwahanaguwe ho icyaha
Mwabikoraga mwiherereye
N`ubu mubikora mudukinga
Kuko tubarirwa ku mitwe y`intoki.
Nyamara mwibuke ko Gidiyoni
Yahagurukanye n`amagana atatu
Maze akarimbura abangizi
Nubwo bari benshi cyane.
Imana yibutse ibi byanyu
Iti :” Sinabareka ntabahannye
N`ubu reba bari gutsemba
Ngo ubwoko bwanjye babumareho.
Inzirabwoba siziwacu
Amaraso bamennye yari menshi
None biyongeje n`ayandi
Ngo ubucye bwacu abe ari bwo tuzira
Imfashanyo zibone zive i Burayi
Ngo mudakanga ba runombe.
Ntimugatinye ibyondo Bantu
None se ibyo baduha batumara
Byatumarira iki tutakiriho ?
Nimutabare ubwoko bwanjye
Nimubitinza ntakire Imana
Izamporera uko mbishaka
Kandi izakoresha abumva
Bafata ibyemezo nk`intwari
Bagerera ingabo kwitabara
No gutabara ubwoko bwanjye.
Izo mfashanyo babahaga muzisabye
Bazazizana nk`amaturo
Bakube karindwi izo babahaga
Kandi bemere tubategeke
Kuko Uwiteka ari twe yatoye
Kandi ntabwo azivuguruza.
Abarozi bararoga biracika
Bamaze kwica umubare mwinshi
Iyo mu midugudu baraca ibintu
Nyamara disi mu iki gihugu
Muri kurundamo uwo mwanda
Mumenye ko ari igihugu gikomeye
Kiruta ibindi bihugu byose
By`ibihangange n`ibyintege nke !
Kuko ariho Imana izaza iture.
None umurozi aridegembya
Usesa amaraso aje kwiyongeza
Utarashinjwa ntabwo yashizwe
Umwanda wose urukoraniyemo
Nange Imana yantumye yuko
Nkoranya intwari inyangamugayo
Ngo zihaguruke zigabanyije
Zigwize intumbi mwabo bagome.
Yabirahiye irahakubura
Ngo dukubakube ibyo bishingwe
Bishinguke ku ubu butaka
Umugisha wayo ubone uhakwire.
Ntiwibeshye ubwo ryasohotse
Iranarisohoza wanze ukunze.
Ikuye abanzi bayo ku isi
Nimuyishime intwari yanjye
Ntitamaza abayitakiye
Ntigutanga yagutoye
Abo batiha nibahaguruka
Ihagurukire kuntabara
Imfashe dutambire ibyo bikona
Nabyo bikombe amaraso yabo
Nkuko basheshe ay`abandi
Maze turebe uzaba ahombye.
Koko ngo abarozi babe mu bantu
Ngo barashutswe ngo ni abana
Kuki baba abana bamaze kwica
Ntibabe abana mbere yo kwica ?
Inscrivez-vous au blog
Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour
Rejoignez les 441 autres membres