Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

6. Ayoboye itorero ry'Imana

UBUSIZI BW’UMURIRIMBYI  T. SANKARA


6. AYOBOYE ITORERO RY’IMANA

Uwo munyarwandakazi mbabwira
Nahishurwe akorere Imana
Niwe wahawe impano zose
Zo guhanura no kwigisha
Niwe wahawe amasezerano
Yo guhagurutsa abisirayeli
Ngo baragwe ya gakondo yabo.
Uwiteka azamujya imbere
Maze amukingurire inzugi
Ndetse amarembo ntazugarirwa


Azamujya imbere amuneshereze
Ahataringaniye hareshye
Imisozi minini ayigire ibibaya
Azamenagura ibikangisho
Ndetse n`ibihindizo by`imiringa
Naho iby`ibyuma abicemo kabiri.
Uwiteka azamuyobora
Amuhe ubutunzi buhishwe bwose
Azahagurutsa abisirayeli
Inzira zabo zitunganywe
Abigishe kumenya Imana.
Abagabo barebare bamukeze
Bari muminyururu bamupfukamire


Bamutakambire bamuyoboke
Bati:” Koko Imana iri muriwe imbere.”
Azaza abakoranye abigishe
Azabacencura abace ku bibi
Azabayoboza ubwenge bwiza
Buzabayobora inzira yo kwera.
Nimwitegure amateraniro
Araje igitsina cya Yesayi


Iryo shami ryahanuwe kenshi
Dore ryumburiye hano iwacu
Igihugu akerere imbuto nziza
Abanyamahanga bakifuze
Baze bazanye n`amaturo
Aho uwiteka azabatuye.
Nanjye naje ndi integuza
Ngo natinda mumunyishyuze
Kuko namweretswe n’Imana
Ngo tubohoze ubwoko bwayo
Bacike kungoyi ya ani
Ndetse no ku gahato k`amadini.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres