Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

10. Ese nkawe wasigariye iki?

UBUSIZI BW'UMURIRIMBYI T. SANKARA

 

10. ESE NKAWE WASIGARIYE IKI?

Haguruka uburanire arya maraso
Amwe bavushije nk`amazi
Bazi neza ko ari inabi
Bari gukwiza mw' uru Rwanda
Iyo nda yawe ikubuza kwibuka
Ko uwapfuye yari umuntu
Kandi yazize ubwoko bwawe!!

Iyo hapfa babiri nari gutuza
Kuko n`impanuka yabatwara
Ariko noneho miliyoni
Cyangwa ngo miliyoni irenga
Batatsindiwe mu rubanza
Cyangwa ngo bafatirwe mu cyuho !
Ntabwo bari babi mu bandi
Ntabwo bari banze kubaho
Kuki tubibagirwa nk`abagome
Ndetse mu kanya katari kanini.!!!

Amaraso yabo atazambarwaho
Reka mbabwire ntababeshya
Mutayahoreye mwayazira
Namwe mwamera nk'uwabishe.
Ninacyo Imana yabasigarije
Sinzi impamvu mubona ibitotsi
Sinzi impamvu musinzira
Abanga Imana bidegembya;
Amaraso bamennye yarayowe ?
Imibiri babibye yarashibutse ?
Ubugome babusabiye imbabazi ?
Sindumva n`umwe wasabye imbabazi
Usibye kumva abazibasabira
Ngo basibanganye inzira zacu
Bazisigarane batikanga.

Ibuka amaraso yamenetse
Ibuka abatutsi bashize
Ese bishwe bazira iki ?
Ese imanza zigeze he ?
Imana ishaka ko bahanwa
Byanze bikunze nibikorwe
Imanza nuko zakaswe
Ntiwavuguruza uwabivuze
Ntiwamubuza guhora
Kuko wahwana n`abagome.

Gakondo Imana izagaba
Ntizahabwa abicanyi
Kuko ibanga urwango rwuzuye.
Dore aya madini y`abagome
Niyo yateguye ubwicanyi
Akigisha abo bahutu
Kumara abatutsi mu Rwanda
None Imana imporera
Ishaka ko bajyanirana.
Uzabasabira abasange
Nta garuriro n`ikibuza
Nta gutinya ababatuma
Ni koko Imana irabihamya
Ngo amaraso menshi ameneke aha !
Nimutayavusha irabahana
Muzayavusha mwashize
Hasigaye abumvira ibyo mvuga
Unyange unkunde birakorwa
Ubyange ubyemere biraba
Amaraso agomba kumeneka
Dore Umuhozi arabivuga.

Kurera impfubyi bize mu muco
Yego umuntu akama iyo aragiye
Ariko benshi barashogesha
Imfubyi ni agati k`Imana.
Burya iyo uriye imfashanyo yabo
Iyawe ngororano uba uyihawe
Ntutegereze uwundi mugisha
Umuvumo uzakuranda ku mutwe.

Nubwo wubaka utwo turundo
Ukigwiriza izikururana
Uzatabaruka nk`igisambo
Kuko mu mutima utazatuza.
Imfubyi zawe tuzazirera
Nubwo wibagiwe iz`abandi
Ukazikenesha ngo ubone byinshi
Ukiha isura isumba iy`isiha
Maze ugaseha usahura imfubyi
Zitagira nyina ntizigire na se
Cyangwa se wabo na nyina wabo
Na nyirasenge se na nyirarume
Cyangwa umuturanyi wamumenya.
Ukamuca imizi ukamumena umutwe
Bwaki ikaza akaba uruzingo
Ibye wabihinduye bizinesi.


Urwo rubanza rurandenze
Nyamara nubwo rutandenze
Nkuyobore inzira wikosore
Amarira azahozwa hano iwacu
Wange wemere uzabibona
Ugire agahinda k`ibyo wakoze
Usange warakoreye ani
Usange ibyo warundaga byose
Ubivutsa bene byo b`imfubyi
Warivumbikiraga umuriro
Uhora ukugurumanamo mu mutima
Utekereze ibyo nakubwiye
Uti :"I yo byumvira kare hose."
Nanjye nzitwa mbwira abumva
Abumvirana bazagwa kure
Abumviriza mwizuyaza
Nimugire ibakwe mwikosore
Tuve aha twanzuranije yuko
Imfubyi zikorerwa igikwiye
Ntitwikwize ibyapfa byazo
Ngo turimbishwe n`ibizitunga.



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 436 autres membres