Ubuvanganzo bw'umwimerere nyarwanda

14. Kuki nahawe kujya impaka

UBUSIZI BW'UMURIRIMBYI T. SANKARA

 

14. KUKI NAHAWE KUJYA IMPAKA ?

Mana nkorera uranyumva
Uwiteka undengere
Mbonye rigurumana
Kuko wampaye kujya impaka
Ngo ndwanye abiyisi bose
Ari nta deni bandimo
Kandi nanjye ntaribabamo.

Maze naceceka ngo ntavuga
Ishyaka rikangurumanamo
Umuriro ukaka mu magufa
Bikambyutsa nyakijoro
Ngatuza ari uko mbyanditse
Ijoro rigacya nk`iryikiza
Nkabitangaza ntazigamye
Ingaruka zabyo zaba mbi
Utankingiye ikibaba.

Kuko buri wese aramvuma
Anziza ko mvuga ibyo wantumye
Nawe ukankomeza uvuga
Uti:" Nzagukomeza ube icyuma
Nubwo abanzi ari benshi
Nzatuma bakugarukira
Amakuba nabatungura
Ibyago byabagwiririye."
None Mana tabara
Ngwino undebe umporere
Umenye yuko nababajwe
Ngatukwa ku bwawe n`abagome.

Wanyujujemo uburakari
Maze ngahorana umubabaro
Uruguma rwanjye ntirukire
Mvana ibishimwa mu bigawa
Ngo nkunde mbe nk`akanwa kawe
Wenda bazangarukire
Ariko jye simbagarukire.

 

 



02/11/2008
0 Poster un commentaire

A découvrir aussi


Inscrivez-vous au blog

Soyez prévenu par email des prochaines mises à jour

Rejoignez les 441 autres membres